Print

Tom Close akomatanya ate ubuganga, kwandika ibitabo, kuririmba no kwita ku muryango we?

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 January 2018 Yasuwe: 2365

Muyombo Thomas wiyeguriye umuziki nka Tom Close umuganga,umwanditsi w’ibitabo aka n’umuhanzi umazemo imyaka irenga icyenda atangaza ko byamworohereye kugeza n’ubu guhuza akazi k’ubuganga, kwandika ibitabo no kuba umuhanzi, ngo byarenze kuba akazi biba ubuzima bwe yisangamo.

Uyu muhanzi yibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo, yakoze ibihangano byinshi byatumye aba uwa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya mbere.Mu myaka amaze ibitse byinshi mu bikombe mu kabati ke,afite benshi yagaruriye icyizere cy’ubuzima binyuze mu bihangano, ibitabo yandika na bamwe mu bafana be bisanga bari kuvugwa nawe.

Imirimo akora kenshi benshi bibaza uburyo abihuza kandi yose akayinoza.Akora akazi k’ubuganga ahemberwa na Leta y’U Rwanda, ni umwanditsi w’ibitabo asururamo amafaranga binyuze mu bakunze n’ababiguze akanaba n’umuhanzi ucuruza Album abifanya no gukora ibitaramo.Ni umwe mu bahanzi kandi bamamaza ibikorwa bya Banque Populaire akaba anabarizwa mu inzu itunganyamuzika ya Kina Music ya Ishimwe Karake Clement.

Tom Close ni umunyamuziki ubifatanya n’umwuga w’ubuganga

Ni ishusho igaragaza ko afite akazi kenshi ko kwitaho, ikirenze kuri icyo n’umugabo arubatse bivuze ko afite inshingano zikomeye zo kwita ku muryango we; harimo umugore we (Tricia Niyonshuti) n’abana babiri.Yabwiye KT Radio ko byamworohereye kwiyumvisha no kwisanisha neza n’akazi akora, ngo byarenze ako ashakamo amaramuka biba ubuzima bwite.

Mu magambo yumvikanisha ko impano ishobora kuba n’indi muri roho y’umuntu umwe, asobanura ko hari benshi batiyumvisha uburyo Tom Close yahuze ubuganga, kwandika ibitabo no kuba umuririmbyi rurangiranwa.

Yagize ati :” Ahhh mu by’ukuri wenda umuntu utabikora yumva ari byinshi cyangwa bigore ariko buriya muntu wese usanga afite ibintu byinshi ahuza.Ushobora kuba uri umunyamakuru ufite n’ishuri ufite n’urugo ufite wenda n’indi Business.Abantu benshi bagira ibintu bagenda bahuza wenda njyewe itandukaniro n’uko byose bivuga cyane bigatuma abantu bumva ko biremeye kandi mu by’ukuri ari ibintu bisanzwe hari abaganga benshi benshi badakora ubuganga gusa.

So nanjye kubwa njye uko mbihuza n’uko byabaye ubuzima bwa njye.Eeeh Mbifata nk’ubuzima bwanjye bwa buri munsi nk’uko utamenya ngo mbigenza nte kugirango ndye, njye muri douche, njye kuryama.Ni ukuvuga ngo ibintu uri bukore bituma ubuzima bwawe bwitwako bwabayeho umunsi ku munsi ntabwo bikuvuna ubitindaho ubitekereza kubera y’uko n’ibintu by’ikora.”

Atanga urugero rw’uburyo nta muntu ujya umenya ko umutima we uri gutera cyangwa ngo agire icyo akora kugirango uwo mutima utere, ngo we nk’umuntu ubayeho kandi ibintu byose akora bikaba byaramaze kuba ubuzima bwe asanga byose byikoze.

Tom Close afite n’inshingano zo kwita ku muryango we

Ikindi ngo iyo ukora ikintu kenshi usanga byarakoroye mu buryo bwose.Avuga ko igihe amaze mu muziki iyo agiye muri Studio nta mwanya munini bimutwara kuburyo indirimbo imwe iyo yayihaye umwanya ishobora kumutwara umunsi umwe ikorwa ryayo rikaba rirangiye.

Tom avuga ko hari umuntu ushobora kumara umunsi yibera mu buriri undi akamara umunsi areba filimi, ngo nawe afata umunsi umwe mu kwezi agakora indirimbo indi minsi akayiharira akazi ka Leta ajya anyuzamo akandika ibitaho aho avuga ko kuva yatangira ageze ku bitabo 80 bigenewe abana.

Mu muzika, Tom Close aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Naba umuyonga’ yasohokanye n’amashusho yayo.Yakorewe mu gihugu cya Tanzania na Producer Hanscana wayoboye amashusho menshi y’abahanzi bakomeye.