Print

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 January 2018 Yasuwe: 16305

Ubuyobozi bw’ ingabo z’ u Rwanda bwatangaje ko bugiye kwinjiza mu gisirikare abifuza kujya mu byiciro bitatu bitandukanye birimo abasirikare bato, abifuza kuba abofisiye nyuma y’ imyaka itatu n’ abifuza kuba abofisiye nyuma y’ umwaka umwe.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF abifuza kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda baziyandikisha ku biro by’ uturere twabo guhera tariki 1 kugeza tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.

Uwifuza kujya mu ngabo z’ u Rwanda mu basirikare bato agomba kwerekana icyangombwa cy’ uko yarangije amashuri atandatu yisumbuye kandi akaba afite imyaka kuva kuri 18 kugera 21.

Uwifuza kuba umusirikare w’ umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ imyaka itatu agomba kwerekana icyemezo cy’ uko yarangije amashuri yisumbuye mu mashami arimo ubugenge, ubutabire n’ imibare PCM, Ubugenge ubutabire n’ ibinyabuzima PCB, n’ ubumenyamuntu Humanities. Agomba kandi kuba yaratsinze ku kigero cyo hejuru mu ishami yize no kuba afite imyaka kuva kuri 18 ariko atarengeje 21.

Umunyarwanda/kazi wifuza kuba umwofisiye mu ngabo z’ u Rwanda nyuma y’ umwaka umwe asabwa icyangombwa cy’ uko yarangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza A0, kuba afite imyaka kuva kuri 21 kugera kuri 24 no kuba atarengeje 27 ku bize ubuganga na engineering.

Awiyandikisha kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda bitwaza irangamuntu, icyemezo cy’ amashuri yize , icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no myifatire gitangwa n’ ubuyobozi bw’Umurenge.

Iri tangazo riboneka ku rubuga ry’ ingabo z’ u Rwanda www.mod.gov.rw


Comments

17 October 2023

Nitwa ueizryimana jean claude nabazaga kubantu bagufi batagera kubipimo kandi bafite ubushake


15 October 2023

Muraho nitwa munezero olivier
ese ufite birote ya s3 ntabwo mumwakira
Murakoze


15 October 2023

Muraho nitwa munezero olivier
ese ufite birote ya s3 ntabwo mumwakira
Murakoze


24 April 2023

Mwaramutse nitwa Aimable ngabire nabazaga umuntu ufite imyaka30 mwamufata? murakoze


Hakizimana sulaimani 16 February 2023

nabazaga uwarangije s3yemerewekwiyandikisha


31 December 2022

Ubu mwatangira kwiyandikisha guhera kutariki 08/01/2023


nitwa irabishoboye gilbert 29 December 2022

Ese birashoboka ko umuntu wacikanwe no kwiyandikisha yazarya kuri site imwegereye afite Ibyangombwa bisabwa bakamufasha


nitwa Manishimwe Didier 7 December 2022

Itangazo rya2022 rizasohoka ryari


mbonigaba van 30 November 2022

Kocyaka kurya mugisikare nzabinyuzahe bampfasha


Nitwa Niyonkuru eric 10 November 2022

Nabazaga itangazo rya , 2022 nimba ririho


Nitwa Niyonkuru eric 10 November 2022

Nabazaga nimba itangazo rya 2022 rizasohoka ryari murakoze


Nitwa Niyonkuru eric 10 November 2022

Nabazaga nimba itangazo rya 2022 rizasohoka ryari murakoze


9 November 2022

Abari waiting muri reserve force mubatekerezaho iki? Murakoze kugisubizo cyanyu muzaduha


Misago emmanuel 28 October 2022

Ese itangazo ry’uyumwaka 2022 ryarasohotse? Mu tubwire.


nitwa UWAYISABA Jeand’amour 26 October 2022

Nabazaga niba itangazo ryuyumwaka kubifuza kwinjira mungabo z’U Rwanda ryaratangajwe


nitwa UWAYISABA Jeand’amour 26 October 2022

Nabazaga niba itangazo ryuyumwaka kubifuza kwinjira mungabo z’U Rwanda ryaratangajwe


Niyigena erneste 20 October 2022

Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata


Niyigena erneste 20 October 2022

Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata


Niyigena erneste 20 October 2022

Nagirango mumbwire umuntu afite imyaka 24 ntimwamufata


10 October 2022

Nitwa Akayezu Charles murugo ni rusizi ndangije kwiga 2022 ikiciro cyakabiri cy’amashuri yisumbuye cg S6MEG ndifuza guhabwa amahirwe yogukorera urwatubyaye,murakoze ndifuza ayomahirwe yogukorera igihugucyacu


joshua 19 September 2022

murahonez ese ntago mugifat s3 ? mungabozu RWANDA


steven 6 September 2022

ndifuza iGisirikare ark ndi s3 ndifuza gukorera igihugu


niyitegeka fils 13 August 2022

Ndashaka ku kwinjira itariki yavuba Ni ryari muri uyu mwaka wa 2022


niyitegeka fils 13 August 2022

Ndashaka ku kwinjira itariki yavuba Ni ryari muri uyu mwaka wa 2022


amazina nicyiza fiston 3 August 2022

Nagirango mu nzobanurire metero zuburebure baheraho nahobagarucyira kandi nkabaza itaricyi kayonza bazatajyirakwandika abifuza kucya mugisirikare cyurwanda number ushaka kugira ibyo unzobanurira niza 0790264061 murakoze


niyonzima gratien 22 July 2022

Ntago nakatiwe


kwizera Abtaham 23 May 2022

Umuntu ashaka kwiyandikisha binyuze kurubuga byakunda?


NIYITEKA FILS 9 May 2022

UMUNTU IYO ARANGIJE AMASHURI ATANDATU MUBIRYANYE NAMAPETI AHABWA IRIHE? MURAKOZE


my name is uzabakiriho claude 28 April 2021

Banyakubahwa umuntu ashaka kuba umwe mubasirika bigihugu yanyura muzihe nzira


My name is uzabakiriho claude 27 April 2021

Bayobozi dukunda ntakuntu mwajya mwinjiza amaraso mashya kabiri mumwaka nibura murakoze


17 August 2020

Nonese abarangije s6 mubumenyi ngiro ndavuga Wda nabo bakemererwa kwiga muri kaminuza ya gisirikare


11 May 2020

1.Ese kombona itariki mwatubwiye gukoreraho ikizamiyarenze muzatumenyesha ryari indi tariki
2. Nonese nkabanubashatse ibyangombwa mbere ya corona virus bikaba birimokura ngira nimufungura tuzashaka ibindi byango mbwa murakoze nibyobibazo mpfite.


4 May 2020

Mwiriwe neza? Harakibazo nshaka kubaza nonese uyu mwaka wa 2020 ubu training Izaba kubera iki cyorezo Sawa murakoze dutegereje igusubizo cyanyu cyiza!


dushime mess 6 April 2020

Nonex ko narangije s3 ntimwapfa kd kombikunda


dushime mess 6 April 2020

Nonex ko narangije s3 ntimwapfa kd kombikunda


j felix kanamugire 4 March 2020

none she ufite 22 ntimwamwakira


Kalisa jean pierre 16 January 2020

Nonese nkumuntu wiga muri kaminuza ariko atararangiza kandi imyaka 21 yararenze ariko ashaka kwinjira mugisirikare byakunda?


1 January 2020

ese umuntu wize MEG akagira amanota meza ntago mwamwemerera kwigira ofisiye?


13 December 2019

nonese s3 ntimwamufata


Hishamunda Emmanuel 7 March 2018

Abize imyuga kuberiki batajya gukora cadet y’imyaka itatu mutubarize impamvu hakirikare.


nshimyumukiza 27 January 2018

nibyiza arko hazatekerezwe nokubize nursing advanced diploma kuko natwe dukunda igihugu cyatubyaye twifuza kugiha uwo musanzu mungabo zigihugu cyacu


Ndayambaje 26 January 2018

Abasore n’inkumi bakunda igisirikare.Muli iki gihe,bashishikazwa nuko bazajya mu butumwa bw’amahoro muli Darfour,South Sudan,Haiti,etc...aho bakura amafaranga menshi.Usanga abavuyeyo bahita bubaka inzu ndetse benshi bakagura imodoka.
Cyokora hari abasore n’inkumi bamwe batajya mu gisirikare,urugero abahamya ba yehova.Iyo ubabajije impamvu batarwanira igihugu,ko Yesu yabujije abakristu kurwana,ahubwo akabasaba gukunda abanzi babo.Iyo ubabwiye ko biba ari ukurinda igihugu,bakwereka Luka 21:20,21 havuga ko Yesu yasize abujije abayoboke be kurwana,ubwo Yerusalemu yaterwaga n’abasirikare b’Abaroma mu mwaka wa 70.Bali bayobowe na general Titus.Yesu yabasabye ko bazahungira mu misozi.Burya koko abantu turatandukanye.