Print

Perezida Weah wahoze ari umukinnyi yafashe umwanzuro ukomeye mu gucunga ibya Leta

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 January 2018 Yasuwe: 1379

Perezida George Weah, wanditse amateka yo kuba ariwe mukinnyi w’ umupira w’ amaguru ukomoka muri Afurika wahawe igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’ Uburayi Ballon d’ or, uherutse kurahirira kuyobora igihugu cya Liberia yafashe umwanzuro ukomeye ku micungire y’ umutungo wa Leta aho yashyizeho amafaranga ntarengwa guverinoma n’ ibigo bya Leta batazajya bajya hejuru ku mwaka.

Perezida Weah yategetse ko nta kigo cya Leta kigomba gukoresha ingengo y’ imari irenze amadorali y’ Amerika ibihumbi 3. Perezida Weah avuga mu gihe ikigo cya Leta kigiye kurenza amadorali ibihumbi 3 hagomba guterana inama y’ abaminisitiri iyobowe na Perezida baking kuri iyo ngingo.

Ubwo yiyamamarizaga kuyobora Liberia Weah yasezeranyije abaturage ko nibamutora araca ruswa. BBC dukesha ivuga ko iki cyemezo cyo gushyiraho ntarengwa ku ngengo y’ imari ibigo bya Leta bikoresha ari ugushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage avuga ko azaca ruswa.

Perezida Weah yasimbuye Ellen Johnson Sirleaf umwe mu bagore ba mbere babaye abaperezida ku mugabane w’ Afurika.