Print

Bizimungu wishe umugore babyaranye amutwitse yakatiwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 January 2018 Yasuwe: 2916

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cya burundu Bizimana Faustin nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica Kayirangwa Nadine babyaranye nk’ umugore n’ umugabo.

Uyu rubanza rwatangiye kuburanishwa muri Kamena 2017, akatirwa tariki 25 Mutarama 2018.

Nadine Kayirangwa wahoze akora mu bitaro by’Umwami Faisal i Kigali, yishwe mu ntangiro z’ukwezi kwa kane mu mwaka ushizeavuye i Rubavu mu birori byo gufata irembo rya mushiki wa Bizimungu, aho ngo bagarukanye bagatandukanira kuri Mahoko.
Bari bagiye i Rubavu tariki 31 Werurwe 2017, bagaruka tariki 3 Mata 2017.
Ubushinjacyaha bwashinjaga Bizimungu Faustin ko ari we wamwishe kuko ari we muntu wa nyuma baherukanaga.

Bizimungu yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ejo ku wa kane tariki 26 Mutarama 2018, afite iminsi yo kujurira.

Umurambo wa Kayirangwa watoraguwe mu ishyamba rya Gishwati ku Musozi wa Muhungwe tariki 6 Mata 2017, waratwitswe uranashyingurwa.

Nyuma umurambo wa nyakwigendera wari washyinguwe n’abawutoraguye bakayoberwa benewo, waje gutabururwa n’abo mu muryango we, bajya kumushyingura mu Bugesera tariki 23 Mata 2017.


Comments

Bizimungu Faustin 21 November 2020

Murakoze cyane, ndasaba ko ayo makuru yabeshyuzwa cg se agakurwa kurubuga, kuko natsinze urubanza, nkaba narafunguwe kuva 2019. Murakoze cyane.