Print

Perezida Kagame yaganiriye na Donald Trump wa Amerika-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 January 2018 Yasuwe: 2788

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amaze guhura na mugenzi wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aho biteganyijwe ko baza kugirana ibiganiro byihariye.

Perezida Kagame na Trump bahuriye mu nama yiga ku bukungu bw’isi i Davos mu Busuwisi igiye kumara iminsi ine. Aba bakuru b’ibihugu byombi bakaba baganiriye ku bijyane n’imikoranire y’Afurika n’Amerika.

Tryump aherutse kuvuga imvugo itaravuzweho rumwe n’ibihugu bya Afurika aho yagize ati :”Afurika ari ahantu hajugunywa imyanda".

Perezidansi ya Amerika ivuga ko Perezida Kagame na Trump bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.Trump na Kagame kandi barungura ibitekerezo ku bikorwa bifitiye inyungu impande zombi nk’ubucuruzi n’umutekano.


Mbere yo guhaguruka muri Amerika, Trump ku munsi w’ejo hashize yanditse kuri Twitter ye ati “ Mukanya turaba turi i Davos mu Busuwisi, kubwira isi uburyo Amerika ikomeye n’uburyo tubikora. Ubukungu bwacu ubu bwongeye kuzamuka kandi hamwe n’ibyo ndi gukora byose, bizakomeza kuba byiza. Igihugu cyacu cyongeye gutsinda.”


Perezida Kagame aganira na mugenzi we wa Amerika

Trump yashimiye Perezida Kagame kubw’ibiganiro bagiranye