Print

‘Byari iby’ igiciro guhura na Perezida Kagame’ Trump

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 January 2018 Yasuwe: 2336

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yatangaje ko guhura na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame byari iby’ igiciro.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 nibwo aba bakuru b’ ibihugu byombi bahuye ndetse banagirana ibiganiro.

Nyuma y’ ibi biganiro Perezida Trump yanditse kuri konti afite ku rubuga rwa Twitter ati “Byari iby’ agaciro guhura na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda I Davos, Switzerland. Twaganiriye byinshi byiza”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yavuze ko Amerika yaherekeje u Rwanda mu bikorwa byose by’iterambere rwatangiye.

Yagize ati “U Rwanda rwungukiye mu nkunga ya Amerika mu bice byinshi, Amerika yatubaye hafi iradushyigikira nko mu bukungu, ubucuruzi no mu ishoramari”

It was an honor to meet with Republic of Rwanda President Paul Kagame this morning in Davos, Switzerland. Many great discussions! #WEF18 pic.twitter.com/SaPzwVhDiB

— Donald J. Trump (@realDonaldTrump) January 26, 2018

Yanamwizeje ko ibihugu byose biri mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe byiteguye gukorana neza n’Amerika. Avuga ko amavugururwa ari kuba muri uyu muryango azafasha mu kunoza imikorere y’Afurika n’ibihugu bisigaye byo ku isi.

Perezida Trump we yabwiye Perezida Kagame ko ari inshuti nziza ya Amerika, amwizeza gukomeza ubwo bufatanye.


Comments

citoyen 26 January 2018

Ubwo ni sawa niba yemera ko u Rwanda atari "shithole country"!