Print

Ababyeyi b’ umukunzi wanjye banyita indaya kuko nambara impenure, banze ko tubana- NKORE IKI?

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 26 January 2018 Yasuwe: 3858

Ababyeyi b’inshuti yanjye ntibanshaka, banyita indaya, ngo nambara utujipo tugufi, haburaga amezi 3 ngo tubane. Ndagisha inama kuri mwebwe bakunzi ba UMURYANGO, ku bwanjye mfite ikibazo numva kindemereye cyane, kuko hari ibintu nawe wumva ugasanga ntaho bihuriye n’urukundo.

Abasore b’iki gihe sinzi pe, uwo twendaga kurushinga ubu yahinduye imvugo, ngo ntabwo umuryango unshaka, ngo bambonye nambaye akajipo kagufi.

Nagerageje kumusobanurira ko imyambarire ntaho ihuriye n’umutima w’umuntu, ndetse nanamusobanurira ko biterwa naho ngiye cyangwa aho ndi.

Amajipo magufi n’amakanzu byo ndabikunda ariko ntabwo natinyuka ngo nyijyane gusenga cyangwa kuyambara musuye iwabo, ariko ahandi ndayambara, ndetse nanamusobanuriye ko igihe yumva nayareka, ko nabyubahiriza ariko akareka gukomera kubyo ababyeyi bamubwiye.

Ngo ntibifuza ko mbana nawe, ngo nitwara nabi, ngo niyambika ubusa, ngo ndi indaya… mbese nabuze icyo nkora, kuko uyu musore twari tumaranye imyaka myinshi dukundana ndetse numva na nundi musore nkeneye, mu kwezi kwa kane nibwo twari kuzakora ubukwe.

Abasore benshi narabenze nizeye umwana w’umuntu none ndabona agiye kuntaba mu nama mu buryo buntunguye, ikimbabaza kandi ni ukuntu na we yahoraga anshima ngo nambaye neza.

Nabuze icyo nkora! Nkuko mugira abandi nama hano ku UMURYANGO, nanjye ndabasabye nimumfashe.!!


Comments

19 February 2018

Ico Nogufasha Uwo Mukunz Waw Koyagukunz Nareke Kukwanga Kubera Ibwirizwa Ryabavyeyi Abone Kokwambara Impuz Ngufi Atari Ingorane


31 January 2018

Wa mukobwa we niba banakubenze ariko nawe nturi shyashya ngo wambara utjipo tugufi bitewe n’aho ugiye, nta soni? Aho uba ugiye ni he bagusaba ko wambara utujipo tugufi? Uwakurikirana neza ibyawe yasanga uba ugiye mu buraya kuko simbona ahandi bagusaba kwambara utujipo tugufi. Ikindi ngo imyambarire ntaho ihuriye n’umutima w’Umuntu? Ibyo wambara ntuba wabanje kubitekereza se? erega umenye ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Buriya ujya gutinyuka kwambara ubusa inyuma imbere harabwambaye kera.
Ubwo se urumva inama ugisha ari iyihe? Ubwo ibyo nibyo wahisemo
Icyakora Imana iracyicaye ku ntebe y’imbabazi inama nziza ni ugukizwa ukabona gushaka nibwo uzabona ibyiza wifuza.


Israel 31 January 2018

Icyiri mu mutima ni nacyo kigaragara hanze ntimukabeshye!ikintu ntikiba kibi kuko kiri mu rusengero kiba kibi kuko gisanzwe ari kibi!Niba imyenda ntacyo itwaye kuki mutayambara hose?niba umutimanama wawe ukubuza kwambara izo mpenure mu rusengero n’ahandi hamwe na hamwe wabiretse!Niba abo babyeyi barasomye Bible bakabona uri indaya ubwo urabagayaho iki ko bisobanutse.(Ndabizi abadashaka ko bavuga ibibi byabo muhora mwihagararaho ariko soma Imigani 7:10).


kamariza 27 January 2018

Oya,sha uwo muhungu ashobora kuba afite ububeshyi uzacunge neza nonese niba yarabigukundiraga ! Abo babyeyi be ntiyabasobanurira ko mumaranye igihe akaba azi imico yawee ahaaa witonde ashobora kuba amaze kuguhaga yiboneye undi!


kamariza 27 January 2018

Oya,sha uwo muhungu ashobora kuba afite ububeshyi uzacunge neza nonese niba yarabigukundiraga ! Abo babyeyi be ntiyabasobanurira ko mumaranye igihe akaba azi imico yawee ahaaa witonde ashobora kuba amaze kuguhaga yiboneye undi!


dins 26 January 2018

Buriya yarakubenze,urwo ni urwitwazo yashatse


Gad Gatsibo 26 January 2018

Mukobwa ihangane Gusa Nawe Wivugurure Sibyo Bibereye Abari Burwanda Bdi Uwo Musore Nawe agabanye Kumva Amabwire Niba Agukunda Byukuri Ntiyakabyitayeho Kdi Nawe Ukore Ibyo Umuryango Ugusaba.Kuko Umugabo Kurubu Arahenze.