Print

Areruya Joseph ategerejwe muri Cameroon mu marushanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2018 Yasuwe: 732

Kizigenza mu mukino wo gusiganwa kumagare muri Afurika Areruya Joseph agiye kwitabira irushanwa rya Coupe des Nations rihuza amakipe afite abakinnyi batarengeje imyaka 23 aho abitwaye neza bahita bakatisha itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi y’abatarengeje iyi myaka.

Uyu musore uvuka I Kayonza, yitwaye neza muri La Tropicale Amissa Bongo mu Cyumweru gishize ubwo yegukanaga umwenda w’umuhondo atsinze ibihangange nka Adrien Petit byakinnye Tour de France mu ikipe ya Direct Energie.

Mugisha na Areruya bagiye kongera gufatanya muri Team Rwanda

Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, rizabera muri Cameroon guhera tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barangajwe imbere na Areruya Joseph, Mugisha Samuel,Munyaneza Didier, Hakiruwizeye Samuel,Ruberwa Jean Damascene na Ukiniwabo Jean Paul.

Iyi Coupe des Nations, izitabirwa n’amakipe y’ibihugu nka Afurika y’epfo, Burkina Faso, Algeria, Cameroon, Cote d’Ivoire, Misiri, Eritrea, Ethiopie, Mali, Marooc, Ibirwa bya Maurice, Congo Kinshasa, Tuniziya na Vietnam.

Mugisha yarangije 2017 ari mu bihe byiza

Kwitwara neza muri iri rushanwa,bifasha igihugu guhagarararirwa n’abakinnyi benshi muri shampiyona y’isi aho ikipe ifite abakinnyi benshi iba ifite amahirwe yo kwitwara neza.

Hakiruwizeye Samuel uzwi nka Cyihebe yagarutse

Team Rwanda iheruka gutanga isomo ry’igare muri Gabon