Print

Padiri Mudahinyuka waririmbye “u Rwanda rw’ejo” yatabarutse

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 January 2018 Yasuwe: 3219

Padiri Mudahinyuka Charles wari umwe mu bahanzi bakomeye wamamaye mu ndirimbo yakunzwe cyane “U Rwanda rw’ejo” kuri uyu wa gatanu yitabye Imana azize uburwayi.

Umwe mu bapadiri babanaga na we muri Diyosezi ya Kibungo, yavuze ko bamenye inkuru y’urupfu rwe kuri uyu wa Gatanu, ngo yaguye mu rugo aho yabaga muri paruwasi ya Rukoma mu karere ka Ngoma, gusa ngo yari amaze iminsi arwaye indwara ya Diyabete ku buryo yagaragazaga imbaraga nkeya.

Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo Nyiricyubahiro Kambanda Antoine na we yahamije aya makuru y’urupfu rwa padiri Mudahinyuka Charles, avuga ko urupfu rumwibye kuko yari agikomeye.
Yagize ati “Yarwaraga diyabete rimwe ikazamuka ubundi igatuza abaganga bamuzaniraga imiti, yari agikomeye rwose buriya abaganga ni bo bazatubwira neza”.
Musenyeri Kambanda akaba yavuze ko gahunda y’imihango yo kumushyingura itaratangazwa ariko ko baza kubishyira ahagaragara vuba.
Padiri Mudahinyuka Charles yari umwe mu bahimbyi b’indirimbo zo mu kiliziya nyinshi zagiye zikundwa, ndetse akaba yari azwi mu ndirimbo zagiye ziririmbwa na Chorale de Kigali.

Padiri Mudahinyuka atabarutse afite imyaka 66 y’amavuko akaba yari umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo.


Comments

sekikubo 27 January 2018

ntazi ko ubundi x kuki bakora ibitemewe n’amategeko y’Imana


Damas 26 January 2018

Padri ,Imana yo yagukunze ,ntore yayo,Ruhukira mu Mahoro. Umusanzu wawe warawutanze.