Print

Diarra yafashije Rayon Sports kunyagira Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2018 Yasuwe: 3052

Ismaila Diarra niwe uri kuvugwa cyane nyuma y’umukino wa kabiri w’igikombe cy’intwali aho yatsinze ibitego 3 muri 4-0 ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Police FC mu gihe AS Kigali yo yanganyije na APR FC ibitego 2-2.

Umukino wabanje ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali 2-2 nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego 1-0 mu mukino wa mbere bitumye amahirwe yo kwegukana iki gikombe ayoyoka.

Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Ndarusanze Jean Claude kuri penaliti yakozwe na Buregeya Prince nyuma yo gukorera ikosa kuri Ndahinduka Michel bari mu rubuga rw’amahina.

Ntibyatinze ku munota wa 34 APR FC yari yagaruye abakinnyi bayo bakomeye iherutse kugura barimo Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude yishyura igitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa ku mupira wahinduwe mu izamu na Martin Fabrice Twizerimana.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere ari igitego 1-1,ikipe ya AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ifite ingufu ndetse ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 51gitsinzwe na Ndayisenga Fuadi kuri coup-franc yateye neza cyane.

APR FC yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa nyuma w’inyongera, dore ko nyuma y’iminota 90 umusifuzi yongeyeho iminota 5.

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 4-0 birimo 3 bya Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot.

Ibi bitego 3 bya Ismaila Diarra byose yabitsinze mu gice cya mbere aho yafunguye amazamu ku munota wa 19,icya kabiri yagitsinze ku munota wa 41 mu gihe icya 3 yagitsinze ku wa 45.

Kwizera Pierrot yatsinze agashyinguracumu ku munota wa 65 k’umupira mwiza yahawe na Manishimwe Djabel wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo avuye muri CHAN.

Rayon Sports yahise iyobora urutonde n’amanota 4 aho ikurikiwe na Police FC ifite 3,AS Kigali ifite 2 mu gihe APR FC ifite rimwe.

Imikino y’umunsi wa nyuma: itariki ya 1 Gashyantare

AS Kigali vs Police FC
Rayon Sports vs APR FC


Comments

jsjshj 27 January 2018

Rayonsport komeza utere imbere. Imirindi yawe ititize ba mukeba.