Print

Nyuma y’ imyaka 24, UN yemeye gukoresha inyito ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 27 January 2018 Yasuwe: 919

Umuryango w’Abibumbye (UN) yemeje ko tariki 7 Mata izajya izirikana Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (International Day of Reflection of the 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda), UN yavugaga Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 (‘International Day of Reflection on the 1994 Genocide in Rwanda’).

UN ibitangaje nyuma y’imyaka 15 Leta y’u Rwanda isaba UN guhindura iyo mvugo kuko yapfobyaga Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018, ni bwo inama rusange ya UN yafashe icyemezo cy’uko tariki 7 Mata itazongera kwitwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yo mu Rwanda yabaye 1994 ”, ahubwo uzajya witwa “Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Ku ruhande rw’u Rwanda byafashwe nk’intambwe ikomeye UN iteye mu guha agaciro Abatutsi barenga miliyoni bazize iyi Jenoside yabaye mu minsi 100.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter, yahise agira ati “Iki ni icyemezo cy’ingenzi Umuryango w’Abibumbye wafashe.”

Mu itangazo UN yashyize ahagaragara kandi yemeje ko mbere y’uko ifata umwanzuro wo gukosora iyo nyito, hari hagiye habaho ubuvugizi busaba ko ihindurwa