Print

None Perezida Kagame aratangira kuyobora AU

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 January 2018 Yasuwe: 539

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 nibwo Perezida Paul Kagame atangira kuyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU). Yasabye Abanyafurika gukorera hamwe nk’ uko akunzwe kubisaba Abanyarwadna.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018, Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu by’Afurika kurangwa no gukorera hamwe hatitawe ku bibatandukanya kugira ngo bateze ibihugu byabo n’umugabane muri rusane imbere.

Yari yitabiriye inama ya AU igamije ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika (NEPAD), inama yabanjirije inama rusange y’uyu muryango iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama arinaho Perezida Kagame aribuhererwe ububasha bwo gutangira kuyobora AU.

Yavuze ko intego nkuru ya NEPAD ari ugufasha umugabane w’Afurka gutera imbere, ari yo mampvu hakenewe kwiga uburyo yakomeza gukora neza kugira ngo igire uruhare rw’icyo yashyiriweho.

Yagize ati “Uburyo abakuru b’ibihugu bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’ibyemeranyijweho, bigaragaza agaciro babiha (…) Niyo mpamvu ari ngombwa ko higwa uburyo twese tugabana inshingano ariko tutiyibagije ko kuri uyu mugabane buri wese afite imikorere ye.”

Iyi nama irakurikirwa n’inama y’akanama ka AU kagamije kurebera hamwe uko umutekano uhagaze muri Afurika, nayo yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Muri Kamena 2016 nibwo Perezida Kagame yashinzwe gukora amavugurura y’ umuryango w’ Afurika yunze ubumwe. Muri Mutarama 2017 Perezida Kagame n’ itsinda ry’ impuguke bafatanyije gukora ayo mavugurura bayamurikiye ubuyobozi bwa AU bushima uburyo ayo mavugurura akoze aho bwanavuze ko akoze neza.