Print

Rwatubyaye yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports arimo kuzamugira kapiteni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2018 Yasuwe: 2045

Myugariro Rwatubyaye Abdul umaze iminsi ari mu mvune yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports aho muri yo harimo ingingo ivuga ko agomba kuzaba kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere.

Uyu myugariro uheruka gukina mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka ushize ubwo yavunikiraga mu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Bugesera FC,yamaze igihe kinini ataravuzwa kubera uburangare bwabayeho ariko yaje kubagwa ku I taliki ya 24 Ukwakira 2017 atanzweho akayabo ka miliyoni zisaga 4z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ashobora kuzagaruka mu kibuga mu kwezi kwa 5 uyu mwaka.

Rwatubyaye yongereye amasezerano muri Rayon Sports mu rwego rwo kongera kuzamura urwego rwe rw’imikinire,cyane ko ataravunika hari amakipe yamushakaga muri Turkiya birangira atagize n’imwe yerekezamo.

Rwatubyaye yavunikiye mu Bugesera

Rwatubyaye agomba kuzasimbura Ndayishimiye Eric Bakame ku bukapiteni bwa Rayon Sports nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Rwatubyaye yabagiwe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital mu kwezi kwa 10 umwaka ushize aho yahise atangaza ko yiteguye kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubyo kongera amasezerano,none birangiye abikoze.