Print

Uganda: Umugore yafatanywe igikapu cyuzuye amasasu,imbunda na gerenade

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 January 2018 Yasuwe: 2362

Uganda-Polisi yo ku mupaka wa Elegu mu ntara ya Arua iratangaza ko yataye muri yombi ku wa Gatatu w’icyumweru dusoje umugore wari utwaye mu gikapu intwaro za Gisirikare ava muri Afurika y’Epfo yinjira muri Uganda.

Flavia Akech w’imyaka 42 yafatanywe igikapu cyarimo magazine 13 z’imbunda ya mashinigani(semi-automatic machine gun,SMG ) zirimo amasasu agera kuri 596.Yari atwaye kandi gerenade 33, imbunda ebyiri za pisitoli n’amasasu agera kuri 493 n’ibindi bikoresho bya gisirikare nk’uko Chimpreports yabyanditse

Uyu mugore yinjiye muri Uganda atwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA Noah ifite ibirango byo muri Uganda (UAP 771K), yari itwawe n’uwitwa Vincent Otema.

Polisi kandi ikomeza itangaza ko uyu mugore akimenya ko Polisi imushakisha yateze umumotari kugirango ace indi nzira ntanyure ku mupaka ariko birangira afashwe n’uyu mumotari.

Uwo mumotari yitwa Ronald Josie akaba yahise atabwa muri yombi na moto ye yatwaraga ifite puraki UDK 242A.

Raporo iherutse gushyirwa hanze n’igipolisi cya Uganda ivuga ko bamwe mu bakoresha intwaro mu bugizi bwa nabi muri iki gihugu bazikura muri Afurika y’Epfo.