Print

Shaddy Boo yagaragaye abyinisha ikibuno apfuka iminwa abavuga ko atwite [VIDEO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 January 2018 Yasuwe: 5816

Mbabazi Shadia, uzwi nk’ Umunyamideli Shaddy Boo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze amashusho arimo kunyonga ikibuno mu buryo bukomeye bamwe ntibabishima.

Shaddy Boo n’umukobwa w’umunyagikundiro yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram ku bw’amafoto n’amashusho agenda ashyira hanze uko bukeye uko bwije.

Uyu mukobwa wanabyaye yashyize hanze amashusho arimo kubyinisha ikibuno aho yabyinaga indirimbo yitwa “Sarome” ya Diamond PlatnumzBivugwa ko banafitanye umubano udasanzwe maze abantu benshi biganjemo n’abagabo berekana irari ridasanzwe, aho bose wasangaga bashimangira ko bifuza kubonana n’uyu mukobwa imbona nkubone, abandi bakavuga ko bashaka kuryamana nawe.

Mu minsi ishize, hari amakuru yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ngo Shaddy Boo ashobora kuba atwite bitewe n’ uko hari haciyeho iminsi adashyira ahagaragara utuvidewo nk’ uko bari babimumenyereyeho.

Icyo gihe yarabihakanye yongeraho ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.