Print

Uburanga bw’umukobwa wanze gukundana na Cristiano Ronaldo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2018 Yasuwe: 4185

Umukobwa witwa Rhian Sugden yatunguye abantu benshi kubera kwanga gukundana na rutahizamu Cristiano Ronaldo ubwo yari agikinira ikipe ya Manchester United mu gihgu cy’Ubwongereza.

Benshi bibeshya ko abakobwa bose bakunda abasitari gusa uyu we yanze gukundana na Cristiano Ronaldo ubwo yabicaga bigacika mu ikipe ya Manchester United ndetse abasha kwerekana ubutumwa bugufi yohererejwe n’iki cyamamare mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun.

Ubutumwa Ronaldo yandikiranye na Rhian

Rhian yabwiye Cristiano Ronaldo kureka kumwoherereza ubutumwa bugufi mu masaha y’ijoro ndetse ko afite umukunzi bitegura gushyingiranwa,ariko iki cyamamare cyanga kubyumva.

Ronaldo yatangiye gutereta uyu mukobwa akiri muri Manchester United

Ronaldo yabwiwe n’uyu mukobwa ko umukunzi we atamwemerera ko bavugana saa 23h00 z’ijoro gusa Cristiano ntiyabyitaho akomeza gushaka uburyo yakwigarurira uyu mukobwa.

Umukunzi wa Rhian witwa Oliver Mellor niwe wafashe iya mbere mu guhagarika ubutumwa bwa Cristiano Ronaldo ubwo yahamagaraga umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez uherutse kumubyarira umwana w’umukobwa,amusaba ko yamubwira akarekeraho gutesha umutwe umukunzi we.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 amaze kubyara abana 4 ariko yakomeje kwandikira uyu mukobwa ubutumwa bugufi nyuma yo guhurira mu kabyiniro ko mu Bwongereza ubwo yakiniraga Manchester United kugeza mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.

Rhian n’umukunzi we Mellor