Print

Muhire Kevin wasuzuguye Rayon Sports yaje kuyisaba ibyangombwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2018 Yasuwe: 1246

Muhire Kevin wavuye mu ikipe ya Rayon Sports nta ruhushya ndetse akagaragaza imyitwarire mibi mu ntangiriro z’iyi shampiyona,yongeye kugaruka mu myitozo y’iyi kipe ku munsi w’ejo taliki ya 30 Mutarama 2018 ndetse amakuru aravuga ko yifuza ko yamuha ibyangombwa akerekeza muri Belarus.

Uyu musore yavuye mu myitozo mu ntangiriro za shampiyona asuzuguye ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse avuga ko atayisinyiye amasezerano ahubwo amafaranga yahawe ari inguzanyo,byatumye yerekeza mu igeragezwa mu ikipe ya Shakhtyor yo muri Belarus none yamusabye ibyangombwa akaba ari gusaba ubuyobozi ko bwamurekura.

Muhire Kevin yatangaje ko yaje mu myitozo bitewe n’ibiganiro yagiranye na Karekezi Olivier wamugiriye inama y’uko yagaruka mu myitozo bitewe n’uko kuguma aryamye mu rugo cyangwa akora ‘Gym’ gusa bishobora kumusubiza inyuma.

Yagize ati “Nari mfitanye gahunda n’abayobozi kuko ejo nahuye n’Umutoza Karekezi Olivier, ambwira ko kuguma ndyamye mu rugo cyangwa nkora gym (imyitozo yubaka umubiri) gusa ntacyo bimaze, ahubwo ko nagaruka ngakora imyitozo yarangira nkabonana n’abayobozi tukaganira bagakemura ikibazo cyanjye.”


Muhire Kevin yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butubahirije amasezerano bwagiranye na centre ya Gikondo yavuyemo aho bagombaga kumureka nyuma y’amasezerano ya mbere yari yasinye ariko ntibabikore akaba ariyo mpamvu yavuye mu myitozo atavuze.

Muhire Kevin arifuza ko Rayon Sports yamurekura akerekezamu ikipe ya Shakhtyor yo muri Belarus cyangwa ikagira ibyo imuha akongera kuyikinira nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 2 akaburirwa irengero.