Print

Kigali: Abakorera ‘Down Town’ barataka kwishyura ubukode mu madorali no kugura amasezerano

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 January 2018 Yasuwe: 1001

Abakorera mu nyubako ya ‘Down Town’ barataka uruhuri rw’ibibazo bavuga ko baterwa n’ubuyobozi bw’iyi nyubako bakodesha aho ngo basabwe kwishuyura ubukode mu madorali ndetse bakakwa amafaranga ibihumbi ijana yo kugura amasezerano y’ubukode bw’inzu.

“Buri munsi bakora amategeko bishakiye ugasanga rero tuba tumeze nk’abari gucuruzwa.Muri make turabangamiwe cyane cyane.”Ibi n’ibivugwa na bamwe mu bacuruzi bakorera mu nyubako ya ‘Down Town’ iherereye mu mujyi rwagati bavuga ko babangamiwe bikomeye n’uburyo ubuyobozi bw’iyi nyubako bubafatamo.

Mu ijwi ryumvikanamo agahinda bavuga ko bagerageje kugeza ibi bibazo ku buyobozi bwabo ariko bakabyirengagiza.Icyo baheraho n’icyijyanye n’amasezerano y’ubukode basinye bwa mbere yavugaga ko ku yandi masezerano haziyongeraho 3% ariko ngo siko byagenze kuko hiyongeraho ay’umurengera.

Yagize ati :”Nka njye nishyuraga ibihumbi 500 n’imisago none ubu bigeze ku bihumbi 800 n’imisago.Ntabwo wamenya ijanisha bafatiyeho.Twari twemeranyije ko kontaro yacu ya mbere nirangira tuzajya twishyura 3%.”

Undi nawe ati :”Twumvaga ko bazongeraho 3%.Nishyuraga ibihumbi 200 na mirongo itatu ubu ng’ubu byageze mu bihumbi 300 na mirongo inani(Rwf).”

Aya masezerano y’ubukode bavuga ko ngo kuyabona bisaba kuyishyura.Bibaza ukuntu bagurishwa kontaro kandi biri mu nyungu y’ukodesha n’uwo akodesha.Ngo iyo kontaro iba isaba ukodesheje inzu kuyifata neza, ikaba igurwa ibihumbi100Rwf.

Ikindi binubira n’ukuntu bishyura ubukode mu madorali kandi baba bacuruje mu munyarwanda, ibintu bavuga ko bibashyira mu gihombo.Uwaganiriye na Radio/TV1 ati :”Tuba twacuruje mu munyarwanda ntabwo tuba twacuruje mu madorali ifaranga ryacu rero rihita rita agaciro.”

Bakomeza bavuga ko muri iyi nyubako harimo abacuruzi bubatse imbere y’aho bakodesha ibintu bavuga ko bibateza igihombo.Ngo iyo baza kumenya ko imbere yaho bakodesha hubakwa bari kuba aba mbere bahubaka kuko ari nabo bahageze mbere y’abandi, ibintu basaba ubuyobozi kubihindura.

Kubijyanye n’umuriro bakoresha muri iyi nyubako aba bacuruzi bavuga ko bategetswe kugurira ahantu hamwe umuriro kandi ko no muri Weekend bitakunda ko ugura umuriro kuko muri Cash Power utajyamo.Ngo nta mucuruzi wemerewe kugura umuriro uri munsi y’ibihumbi 5 Rwf.Ati :”Kandi noneho bakavuga bati niba utaguze umuriro w’ibihumbi 5 Rwf nta muriro uri buhabwe urumva niba bigeze muri Weekend utaragura umuriro ubwo icyo gihe ntabwo uri bukore urafunga iduka utahe.Uwuguze ahandi ntabwo bikunda ni paka ugurire iwabo.”

Ku birebana n’amasezerano y’ubukode; Alexis Buterere ushinzwe ibikorwa by’iyi nyubako yahakanye ibivugwa n’abakodesha ati :”Barabeshya rwose twebwe bany’ir’inzu n’abakodesha twagombaga kumvikana amafaranga aziyongeraho.Si 3% si 1% nta n’ubwo ari 100%.Ayo ngayo aziyongeraho ari uko twumvikanye kandi kontaro yatanzwe ni iy’agateganyo abantu bagombaga kuyisoma basanga hari ikibabangamiye bakagaruka tukavugana.”

Avuga ko ari uburenganzira bwabo gushyira ayo masezerano ku ijanisha bashaka kandi ko umucuruzi ubangamiwe yajya ahandi.Ku bijyanye no kugura amasezerano yasobanuye ko ari nk’ingwate iba itanzwe kandi ko nayo mafaranga ashobora kuyaheraho mu kwishyura inzu.

Alexis avuga kandi ko atamenyeranya n’abacuruzi bavuga ko bishyura ubukode mu madorali naho kubijyanye n’abubatse mu nzira zijya mu miryango y’aba bacurizi avuga ko hari ahabugenewe naho hashobora kubyazwa amafaranga.

Ku bijyanye no kugura umuriro, Habyarimana Claude umutekenisiye muri iyi nyubako avuga ko WASAC ariyo yabahaye Cash Power zitemerera ukodesha ko yahita yigurira umuriro ariko ko mu munsi iri imbere bagiye kubara neza umurirmo iyi nyubako icyenera kuburyo buri wese yajya yigurira umuriro ashoboye.

Alexis Buterere ushinzwe ibikorwa by’iyi Nyubako ya Down Town


Comments

sako 30 January 2018

telling us the down town house, which one? some of us we don’t hnow the house. please be proffessional Guys