Print

Manzi Thierry yavuze ko nta kipe yo hanze baravugana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2018 Yasuwe: 750

Myugariro Manzi Thierry ukinira ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports yanyomoje amakuru yavugaga ko ari gushakwa n’amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CHAN nubwo basezerewe mu matsinda.

Uyu musore yavuze ko nta kipe n’imwe baravugana gusa amakuru agera ku Umuryango ni uko yabonye abamushakira ikipe barimo uwahoze akinira Senegal witwa Fadiga.

Yagize ati “ibyo sinzi aho ababivuga babikura kuko nta kipe iranyegera cyangwa ngo yegere ushinzwe kunshakira ikipe .Nta kipe n’imwe twigeze tuvugana.”

Manzi Thierry ari mu bakinnyi 11 bitwaye neza mu matsinda y’imikino ya CHAN batowe n’ikinyamakuru Goal.com.

Uyu musore ari mu bakinnyi batagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ku munsi w’ejo ariko witeguye kugaruka uyu munsi aho agomba gufatanya na bagenzi be kwitegura umukino wa 3 w’igikombe cy’Intwali bazahura na APR FC ku wa kane.