Print

Kidum yatanze Miliyoni yo kuvuza Aaron, atakambira Perezida Nkurunziza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 January 2018 Yasuwe: 2654

Kidum, umuririmbyi wo gihugu cy’u Burundi ukunze kuza mu Rwanda yavuye imuzi iby’umubano yagiranye n’abahanzi bakomeye barimo Matata Christophe na Aaron Nitunga urembye bikomeye yanemereye gutanga inkunga ye kugirango ajye kuvuzwa mu Buhinde.

Uyu muhanzi mpuzamahanga abara inkuru ye mu buryo bubiri; avuga ko yakuze agenda iruhande rwa Matata, ngo ni umwe mu bana bakundaga kumukurikira aho yabaga agiye hose.Atanga ubuhamya bw’uko Matata yaguze moto kugirango abana bajyaga bamugenda iruhande barorere ariko ngo iyo yabaga ari kumwe nawe baririmbaga indirimbo ye yitwa ‘Amaso akunda’(yatuganyijwe na Aaron Nitunga urembye).

Aaron yahagaritse akazi kubera uburwayi

Mu butumwa yanyujije kuri konti ya Facebook, avuga ko iyo yibutse Matata anibuka ineza idashidikanwaho yagiriwe n’uwo yita umuvandimwe Aaron Nitunga,ngo yamubaye hafi agitangira muzika ndetse ni nawe wamubwiye ko ari umuririmbyi w’umuhanga,ibintu yubakiye ho mu myaka irenga icumi amaze mu miziki.

Ngo ineza yagiriwe na Aaron yamuremyemo icyizere no gufasha abandi bahanzi bari bacyizamuka barimo Big Furious yishimira urwego agezeho.Yerekanye ifoto ari kumwe na Matata ubwe we Kidum yari afite imyaka 12 y’amavuko avuga ko imwibutsa inshuti y’akadosoka basangiye byinshi.

Kidum(yari afite imyaka 12) na Matata mu myaka yatambutse

Mu butumwa bwe ati :”Uyu ni Matata Christophe.Matata Christophe nkiri muto cyane ( nari mfite imyaka 12 y’amavuko) yatumye muri njyewe nkunda umuziki no kuwitangira n’amashuri yari agiye kunanira kugeza aho nirukanwe ku ishuri(College Ngagara) kubera gusiba cyane.

Yari nka mukuru wanjye mu muryango w’iwacu.Twakomezaga kumukurikira turi abana benshi turirimba indirimbo ye ‘Amaso akunda’ yadukize ari uko aguze ipikipiki ya ‘Vespa’.Kubyerekeye amashuri rero kugira umubyeyi ukaze mu muco w’ikirundi birafasha cyane kubera y’uko yahoraga anshishikariza kwiga cyane kugeza muri 1993 ubwo habaga ibibazo mu gihugu cyacu bigatuma ncana ukubiri n’ishuri.

Inyuma y’izina rya Matata hariho umuntu witwa Aaron Nitunga ari nawe wampaye inyigisho z’ubuhanga mfite mu muziki ubu.Byamfashije kumenyekana cyane mfasha bikomeye Fariaz mubwira ko nawe afite ubuhanga mu muziki mbikora nk’uko nanjye bakuru banjye babinkoreye.

Nshimishijwe cyane no kuba ngiye kugira icyo ntanga kugirango ngarure ubuzima bwa Aaron Nitunga biciye ku ruhande rw’U Burundi no muri koperative y’abahanzi b’Iburundi (cooperative des musiciens du Burundi) iyobowe na Cedric Bangy .

Cedric Bangy niwe nizeye ko azashyira kumugaragaro amafaranga yose azaba yabonetse arimo aratangwa n’amazina y’abayatanze.Ndabwira inshuti zose za Aton, abayobozi n’abandi bose ndetse n’aho atuye kugira icyo bakora mu rwego rwo kumwereka urukundo nk’umuvandimwe wacu, Aaron Nitunga.

Igihe cy’urupfu rwa Matata twese twarihanganishanyije nk’abarundi harimwo n’umukuru w’igihugu cyacu kandi mugomba icyubahiro cy’uko yadufashije kuzana umurambo wa Matata Christophe wari muri Afrika y’Epfo kandi turamushira ko yadufashije akadukuriraho imisoro twe nk’abahanzi baherekeje Matata ku munsi we wa nyuma.Ibyo twarabishimye cyaneeee.

Perezida wanjye ! Niba bishoboka ugasoma ibintu kuri facebook ndongeye ku kwinginga ngusaba kugira icyo ukora ku buzima bwa Aaron Nitunga udatabare mubyeyi! Wikubite ibipfunsi.

Abarundi n’ukuri tugire icyo dukora twikubite ibipfunsi . Njyewe Nimbona Jean Pierre alias Kidum kibido nemeye gutanga un million de francs(miliyoyi imwe y’amarundi) nyahaye Cedric Bangy abinyuze muri cooperative des musiciens du Burundi.

Ntihagire uwumva ko biteye isoni kubera naba nanze menshi kumurusha tanga ayo ufite namake ashobora kongerwa agakora igikorwa cy’ingirakamaro.

Njyewe ni umuvandimwe wanjye.Mfite uko niyumva kenshi ku bantu nkunda.Ndashaka kuzajya i Kigali gukora igitaramo cyo gukusanya amafaranga yo kumuvuza. Murakoze cyane barundi barundikazi.”


Kidum kuri we bishobotse yakora n’igitaramo i Kigali cy’ubuntu ariko amafaranga avuza Aaron akaboneka

Producer Aaron Nitunga yavukiye mu Burundi aba igihe kirekire mu Rwanda, yivurije mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo, mu Burayi no muri Canada ariko abaganga ntibabona indwara.Avuga ko aribwa n’umutwe mu buryo bukomeye kuburyo adatabawe yapfa vuba.

Hakenewe amadolari 30,000 akugira ngo ajyanwe mu Buhinde.Hashyizwe uburyo bwose bushoboka kugirango uyu mugabo avugwe harimo nimero ya Mobile Money yanditse kuri Dusabimana Isaie ( 0780682366 ) wamurwaje igihe kirekire ndetse na konti ziri muri Access Bank ari zo (7002410104673301RWF) na (7002410204673302USD), ku baba hanze bakoresha uburyo bwa ’Wire Transfer’ bifashisha Swift Code: BKORRWRW.