Print

Televiziyo ebyiri zari zigiye kwerekana irahira rya Raila Odinga zafunzwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 January 2018 Yasuwe: 1056

Polisi ya Kenya yafunze televiziyo ebyiri Citizen TV na NTV ubwo zari zigiye kwerekana umuhango w’ irahira ry’ umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Kenya Raila Odinga.

Umuyobozi w’ imwe muri izi televiziyo zafunzwe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abakozi b’ ikigo kigenzura itumanaho binjiye mu biro bya televiziyo bari kumwe n’ abapolisi bagahagarika insakazamashusho.

Ni ubwa mbere ibintu nk’ ibyo bikozwe mu gihugu cya Kenya.

Ubutegetsi bwa Kenya bwihanangirije ibigo by’ itangazamakuru ngo ntibyerekane ibyo birori kuko byafatwa nko guhemukira igihugu mu gihe Bwana Odinga yatsinzwe mu matora yo mu mwaka uhize.

Abanyagihugu babarirwa muri za Magana bakoraniye ku kibuga cyo kuruhukiramo Uhuru Park habera ibyo birori.

Nubwo byagenze gutyo ariko polisi yari yatangaje ko izahazibira ntihagire ujyayo.

Amatora yo mu kwezi kwa munani 2017 yateshejwe agaciro kubera ibitagenze neza. Aya kabiri ntabwo yitabiriwe na Bwana Odinga. Perezida Uhuru Kenyatta niwe watsinze aya matora ya kabiri ndetse yanamaze kurahirira kuyobora Kenya.