Print

Kamonyi: Impanuka iguyemo abana batatu bari bavuye ku ishuri

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 January 2018 Yasuwe: 6358

Abanyeshuri bane bari bavuye kwiga bagongewe n’ imodoka mu murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu muhanda Kamonyi -Kigali, batatu bahita bitaba Imana, undi umwe na Shoferi barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Prado ifite purake RAD 313 I, yabaye mu masaha ya saa sita, ubwo abo bana bavaga ku ishuri berekeza iwabo.Iyi modoka yavaga mu bice bya Muhanga yerekeza i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda CSP Emmanuel Kabanda yatangaje ko iyi mpanuka yemeje ko batatu bahise bitaba Imana abandi bagakomereka bikomeye.

Yagize ati "Nibyo koko mu masaha ya Saa sita mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira habereye impanuka, ihitana abana 3 b’abanyeshuri bari bavuye ku ishuri undi umwe ndetse na shoferi wari utwaye imodoka barakomereka ubu bakaba bari mu bitaro."

CSP Emmanuel Kabanda yakomeje avuga ko kugeza ubu hakiri gukorwa ubutabazi bw’ibanze, hakaba hatarakorwa iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka imaze guhitana ubuzima bw’abana b’abanyeshuri.


Comments

mugabo theoneste 30 January 2018

Uwo
muryango. Wageze abo bana. Bihangane
Kuko abo impanuka yabereye ndahazi
Ndasaba ko police. Yazashyiramo Wa&+


kambanda 30 January 2018

IZIMODOKA ZIBIFI BININI CG ABAKIRE BAZAZISHYIREMO SPEED GOVERNOR NAZO KUKO BAKABYA KUGURUKA NKAHO HARAHO BATABAYE KBSA BIGIZE BA NDAKUMIRWA BARAKABYA CYANE, DOREKO IBIMODOKA NKABIRIYA BYIBIFARU POLICE NAYO ITINYA KUBIHAGARIKA KDI HARUBWO BIBA BITWAWE NABATARI TAYARI!!!!