Print

Manchester City yaguze myugariro Laporte

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2018 Yasuwe: 399

Ikipe ya Manchester City yamaze kongerera ingufu ubusatirizi bwayo nyuma yo kugura myugariro w’umufaransa witwa Aymeric Laporte wakiniraga ikipe ya Athletic Bilbao ku kayabo ka miliyoni 57 z’amapawundi.

Uyu munyakinnyi yahise agahigo ko kuba umukinnyi waguze amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester City aho yakuyeho akari gafitwe na Kevin de Bruyne waguzwe miliyoni 55 ubwo yavaga muri Wolfsburg .

Aymeric Laporte uzajya yambara nimero 14 yasinye amasezerano y’imyaka 5 n’igice ndetse ajye kongerera ingufu ba myugariro bo hagati barimo Vincent Kompany, John Stones,Eliaquim Mangala na Nicolas Otamendi.

Laporte akimara gusinya yagize ati “Manchester City n’ikipe nziza I Burayi kandi irashaka kugera kuri byinshi.Ndashaka gukorana na Pep Guardiola kandi ndashaka gufasha iyi kipe gutwara ibikombe byinshi.