Print

Rayon Sports na APR FC bakoreye imyitozo hanze y’umugi wa Kigali mbere yo gucakirana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2018 Yasuwe: 1186

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo I Rugende mu rwego rwo kwitegura umukino wa 3 w’igikombe cy’intwali mu gihe ikipe ya APR FC yo igomba gukorera imyitozo I Shyorongi .

Aya makipe y’amakeba hano mu Rwanda,ari kwitegura uyu mukino ugomba kuba ku wa Kane taliki ya 01 Gashyantare 2018,aho Rayon Sports isabwa gutsinda APR FC igahita yegukana iki gikombe mu gihe APR FC isa n’aho iri gukorera ishema kuko nta mahirwe ifite yo kwisubiza iki gikombe yatwaye umwaka ushize.

Ikipe ya Rayon yasubiye i Rugende gukaza imyitozo nubwo mu nshuro 4 yahiteguriye uyu mukino yatsinzwe aho umukino wibukwa ari ubanza muri shampiyona ishize aya makipe yiteguye muri ubu buryo bikarangira ku ntsinzi ya APR FC y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Bigirimana Issa akoresheje ukuboko.