Print

Muhanga: Umugore yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushushye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 January 2018 Yasuwe: 1322

Mu karere ka Muhanga Uwitije Beatrice utuye mu kagari ka Makera, mu murenge wa Cyeza yatwitse umwana we w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko kubera amakosa yoroheje yakoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu mugore w’imyaka 44 y’amavuko yatwitse umwana we akoresheje umuhoro ushushye.

Yagize ati,"Iki gikorwa kigayitse uyu mugore yagikoze ku itariki 25 z’uku kwezi. Uwo mwana yamutwitse ahantu hatandatu ku maguru yombi no ku kubuno. Abaturanyi be ni bo bamumutesheje bumvise aboroga anatabaza, bahita babimenyesha Polisi."

Uwitije afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Afatwa nk’umwana umuntu wese utagejeje imyaka 18 y’amavuko. Kumukoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko, kutamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere ku gihe giteganyijwe n’amategeko, kutamuvuza, kumuvana mu ishuri, kumwima urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kwidagadura, kumusambanya, gukuramo inda, kumuta, kumushimuta, kutamubwira ababyeyi be no kumukubita ni bimwe mu byaha by’ihohotera bikorerwa abana.

Mu butumwa bwe, CIP Kayigi yagize ati," Abana bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye. Hari ababavana mu ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe nko guhinga no gucuruza. Abandi babakoresha imirimo ivunanye kandi ibuzanyijwe n’amategeko nko gucukura amabuye y’agaciro (Mu birombe), gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gucukura umucanga, no kubikoreza imitwaro mu isoko (Bashaka amafaranga). "

Yagize kandi ati," Hari na none ababaha ibihano biremereye bibabaza umubiri nko kubakubita no kubaboha; hakaba n’ababatwikisha ibintu bitandukanye nk’uko uyu mugore yabigenje. Abakora ibi bikorwa; ndetse n’ibindi turarondoye baragirwa inama yo kubihagarika."

Yibukije ko umuntu ubonye amakuru yerekeranye n’ihohotera ryakorewe umwana cyangwa abana yayamenyesha Polisi kuri nimero za telefone zitishyurwa 116 na 3029 (Isange One Stop Centers); cyangwa akagana Sitasiyo ya Polisi imuri hafi.