Print

Sugira Ernest yanenze ubuvuzi bwo mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2018 Yasuwe: 1539

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC n’Amavubi Sugira Ernest yanenze ubuvuzi bwo mu Rwanda bwamubaze nabi nyuma yo kugira imvune ikomeye ari mu ikipe y’igihugu Amavubi aho biteganyijwe ko ashobora kubagwa bwa kabiri.


Mu kiganiro Sugira aherutse kugirana n’abanyamakuru yababwiye ko nibiba ngombwa ko abagwa atazigera yemera ko hari umuganga w’umunyarwanda umukoraho ahubwo yiteguye kwerekeza hanze.

Yagize ati “Ntabwo Operation yagenze neza uko nabyifuzaga gusa umuganga wambaze navuga ko ngomba kongera kubagwa nzabyemera kuko icyo nshaka ni ukugaruka mu kibuga ariko kuvuga ko nakorerwa operation hano mu Rwanda nkuko byagenze ntabwo byashoboka.Ntabwo ubuvuzi bwo mu Rwanda n’ubwo hanze bingana gusa buri wese agira amahitamo ye ariko bibaye ngombwa ko nongera kubagwa ntabwo byabera hano.”

Sugira yasuwe n’uwahoze ari umutoza w’Amavubi Antoine Hey

Sugira yagombaga kugaruka mu kibuga mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka,ariko kuri ubu ntashobora kwiruka cyangwa gukina aho bivugwa ko yabazwe nabi ndetse ashobora kongera gukorerwa operation.

Sugira yavunitse amaze gusesa amasezerano na Vita Club

Sugira Ernest yavunikiye mu myitozo Taliki ya 15 Kanama 2017,ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wo kwishyura na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) yaberaga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo


Comments

gahore 31 January 2018

Pole Sugira. Abavuzi b’imvune ntabo tugira. Mu Rwanda haba umuganga umwe gusa: Dr Edmond. Abandi bamaze abantu.