Print

Umukobwa twahuriye kuri Facebook yangize imbata y’igitsina ansambanya umunsi ku wundi- NKORE IKI??

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 31 January 2018 Yasuwe: 12486

Umwe mu bakunzi b’ UMURYANGO yandikiye abasomyi b’uru rubuga agisha inama ku kibazo gishobora gushyira iherezo ku buzima bwe. - Dore ubutumwa bwe uko buteye:

Muraho neza mwebwe basomyi namwe bayobozi b’ikinyamakuru UMURYANGO? Njya nkunda gusoma inkuru zanyu kenshi ndetse n’inama mugira abantu nkumva zuje inyigisho ari nayo mpamvu mfashe iyambere nkabagana ngo mumfashe kwigobotora mu gatego natezwe n’uwo twakundanye kamaze kungira umunyantege nke imbere y’igitsina gore.

Ndi Umusore w’imyaka 21 warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2017. Nakundanye n’umukobwa mu mwaka ushize duhujwe n’imbuga nkoranyambaga arankunda bikabije gusa njyewe kuko nari umusore ukunda abakobwa benshi kumbwira ko ankunda numvaga ari nko kumbwira mwaramutse kuko nabibwirwaga na benshi batandukanye.

Yaje kwigarurira umutima wanjye uko angaragariza ko ankunda kenshi nanjye amarangamutima akazamuka nkumva mugiriye impuwe bikabije nuko nanjye ntangira kumukunda buhoro buhoro biza gufata indi ntera nisanga nta wundi mukobwa naha umutima wanjye uretse uwo mwari utagira uko asa.

Mu by’ukuri mbabwiye ko nigeze mbonana n’uwo mukobwa amaso ku maso naba mbabeshye kuko isura ye nyizi ku mafoto yashyiraga kuri Facebook n’ayo yanyohererezaga kuri WhatsApp nyamusabye.Yewe nawe ntaransha iryera usibye amafoto yanjye abona gusa ku mbuga nkoranyambaga twahuriyeho.

Bijya gutangira twari turimo kuganira kuri Telefone maze ambwirako iryo joro ampaye uburenganzira bwo gukoresha umubiri we icyo aricyo cyose nifuza. Nanjye mu kwihagararaho ndabimwemerera aza kunsaba ku musoma kuri Telefone mubwira ko ntajya mbikora kuko ari ibikorwa byuje ubujiji gusoma umuntu mutari kumwe maze we arambwira ngo reka mbyikorere. Yaratangiye arivugisha nk’umuntu uri mu gikora cy’imibonano mpuzabistina nanjye bitangira ku nkurura ku rwego rwo hejuru nyuma aza kunsaba ko nakuramo imyenda yanjye, kuko ubushake bwari bumaze kumbana bwinshi narabikoze maze ansaba kwikinisha nkoresheje ikiganza cyanjye ambwira aho arimo kunkoza ku bice by’umubiri we maze nanjye ndabikora.

Kuva icyo gihe nabaye imbata yo kwikinisha kubera uwo mukobwa ku buryo niyo ndaye ntamuvugishije ngo abinkorere numva ndaye nabi kuko nta munezero ndarana. Gusa nyuma y’aho ntangiriye gukora ayo mahano nsigaye ndibwa cyane mu mpyiko ndetse n’umugongo urandya bikabije, Ese nkore iki ngo mbashe kwikura muri ibyo bikorwa by’urukozasoni binyugarije? Dore ko niyo musabye ko tubihagarika ambwirako anshaka cyane kandi adashobora gusinzira tutabonye?
Ese Mureke nubwo mukunda cyangwa?? Ni ukuri mungire inama kuko bitabaye ibyo ubuzima bwanjye burarangirira aho sinzi niba yarandoze peee kuko mba numva icyo ansabye cyose nagikora.

Murakoze ndabashimiye ku nama zanyu mugiye kungira Imana izabampere ingororano.


Comments

Kiragijeanidamacsne. 10 December 2019

Icyonakugirinam.kukoa.nuko.utagombagukinisha.urukundokuko.abakundwagutyo.aribakeya.vana.uwomukobwamugahindamusezeranemunkiko.mubanemwerekugomywa.gucumurakumana.musambaniramuntekerezo.mutarikumwe..i.2.nibaudashaka.kubakurugo.ugakira.ubusembwankabandi.simukati.uzayisibe.ugurindi.umwikize.gusakonibawaramwemereye.urukundo.ugatumakumarira.humutima.nutabisohoza.bizajyabikugaruka.kukomumezenka.baryamanye.


2 February 2019

nangekunyazabyarananiye


ni diane 10 April 2018

ahubwo senga kuko winjiriwe bitabaye ibyo warimbuka


Yves 16 February 2018

Ehh ko numva wahindutse imbata musore Imana yonyine niyo yagukiza ayo mahano


Eugene 1 February 2018

wamutype we ukiri n’umwana bingana uko ubwo wowe witekerejeho urumva ibyo ukora bikungura iki koko kweli??
Ese ubwo woe urumva atari Daimon muba murigukora ibyo!

umva woe ubwawe nutishakamo umwanzuro ntanumwe muritwe uzawugufatira.

inama nakugira niyo 1) GUSENGA IMANA. ikunda abanyabyaha kdi irabumva ark iyowemera kuyigarukira ark yinga icyaha.

2) gute uvugana n’umuntu utazi akakwica umutima gutyo? fata umwanzuro umuhamagare aze muhure, numubona byonyine uzahita umwanga, uzasanga yarakubeshye kumafoto biguce intege umwange.

3) block ahantu hose haguhuza nuwo mu daïmon. niba utazi kubikora kuri Facebook uzashake umuntu ubigukorera umuboroke nurangiza ukore Unfriend kuri fcbk ntuzongera kumubona ukundi, mu block kuri WhatsApp nubirangiza umu block nokuri phone kuburyo uca communication yose mufitanye nurangiza numero ye ya tel uyisibe burundu ntuzongere nokuyitekereza mumutwe wawe wenda wayifashe mumutwe ark ubyishatsemo wayikuramo.

4) shaka umuntu wizeye ubimuganirize azajya akugira inama nzima uhinduke byaba byiza abaye arumuntu usenga imana.

5) jyawitekerezaho Urebe ibibazo urimo urebeko ntaheza bikujyana bityo burimunsi ushake ikintu cyaguhindura.

6) nibyiza gukora sport zizakugabanyiriza imitecyerereze nkiyo, zinakugabanyirize ubwoburibwe ufite.

7) ikibazo:
muvandi uretse gukoresha smart phone byibura amezi 2 waba ubaye iki? nabyo byatuma wibagirwa iyo daïmon wimariyemo.

8) abobantu bananirwa kuguha ibitecyerezo hano bakaguha numero zabo ucyeka bazakugira iyihenama itari ukukwigisha nibyo utaruzi? ubutinganyi bubago ncuti kdi ababukora bakunda umuntu nkawe wataye uwiteka!

9) icyonakubwira cyo uwowita umuntu Ushobora gusanga atariwe!

10) nutifatira umwanzuro ujye umenyako ntawuzagufatira, n’imana nayo igushyigikira ibonako hari intambwe wateye.

wakunze urudashoboka wamutype we, uwakwita injiji ntiyaba akosheje.

wirinde sha utazapfa nabi warabitangiye wikinira


1 February 2018

musabe ko muhura muganire muri kumwe


Jmv Ngirinshuti 31 January 2018

Umva muvandimwe ’fata igihe maze ukore : meditation: urebe aho intege nkeya zawe ziri maze nusoza usenge ;uze gucagagura imigozi ikuziritse yose .nyuma yibyo ufate umwanzuro wakigabo wo kubireka .


Rubimbura Richard 31 January 2018

nawe reba ibigufitiye akamaro nurumwana uzagume hagati yamaguru ye icyo uzakurayo ni sida ntakindi


Egide Sympath Manirafasha 31 January 2018

Bonjour, musore wanjye akira numéro yanjye uzanshake nkwereke uburyo uzabikira. ibyo nkubwira ndabizi neza ko uzahita ukira ukibagirwa iyo ngeso mbi, nubipinga nabyo ntakibazo ariko nagufasha; 0722799835


31 January 2018

mureke uwonumudayimo gusa usenge imana kuko uwomukobwa sumuntumuzimape cg c umusabe mubonane !


Vestine Mugisha 31 January 2018

Imana iguhe umugisha nubwo ataritwe twangishije inama. Natwe. Utwigishirijemo uduhaye impamba yo kudutunga mwibibibe bikomeye cyane. Urakoze. Urakoze rwose ndagushimiye cyane


martinez L . 31 January 2018

naringizengo nibura mwaranahuye ibyo bibazo ubiterwa nuko mwakoze urukundo ..naho kumbi ahubwo wowe uri mubuyobe !! wirwariye kwikinisha papa!!


martinez L . 31 January 2018

naringizengo nibura mwaranahuye ibyo bibazo ubiterwa nuko mwakoze urukundo ..naho kumbi ahubwo wowe uri mubuyobe !! wirwariye kwikinisha papa!!


Umuliza Jackline 31 January 2018

Urapfuye wanze iwacu..ubutaha uzaba ushaka akagozi ko kwimanika mo niba utabizi

- Urimo kwangiza ubugingo bwawe
- urimo kwangiza umubiri..aha urangiza ibice bugize umuburi wawe ingingo zimwe zirimo kwangirika ikindi knd ejo uzashaka kubaka urugo ushake umugore utagishoboye kugira icyo umumarira kuko igipfa cya mbere nicyo
- ikindi urimo gusabana ni imbaraga zo mwisi y’umwijima utabasha kureba.
- nudafata ingamba vuba uzisama wasandaye
- ikindi nagirango nkumenyeshe ko wasanga na amafoto yuwo ubona wasanga atariwe mukorana ibyo byaha byica urubozo

Inama yanjye... birasaba izindi mbaraga ariko njye nzi neza ko nta kintu umuntu yiyemeza ngo kimunanire

1- kata communication ye nawe burundu umere nkuhunga urupfu cygw inyamanswa y’inkazi

2- ubishoboye waba inshuti yo gusenga ugatabaza Imana niba hari numukozi w’Imana wizeye usenga byukuri ukamusanga akagufasha gusenga ugakorerwa delivrance uwo muntu akuba hafi kuburyo iyo ufashwe nizo mbaraga uramwitabaza akakubera igikuta kigutandukanya nuwo muntu

Ikindi nakubwira nuko ari ibintu bigusaba gushyiraho umwete niba utsinzwe uyu munsi ejo ukamenya ko ugomba gutsinda urwane kugeza uvuye muri ibyo bintu

Nguhe indi nama rwose ntugapfe kwemera umuntu akubwira hano ngo mugikari ngo tuvugane kuko hari igihe wakwibeshya ko ugiye guhura nugukiza noneho akakuroha mu kandi kaga ...ibyari iryo shyano ukabyongeraho ubutinganyi ukabyongeraho urumogi ukabyongeraho
Nibindi nibindi ntazi igikurikira ni ukwiyahura cygw ukisanga iwawa cygw ukisanga mubundi buzima wibaza ko uriho knd warapfuye uhagaze...mwirinde iri terambere mwa bana babahungu nabakobwa mwe...kuko izi mbuga nkoranyambaga zitugira abaretwa kurenza uko tubitwkereza

Iyo ikintu cyamaze kugira ubushobozi ni itegeko ku ubuzima bwawe, ubwonko, umutima, amaranga mutima, ubugingo, umwuka......burya icyo kintu nicyo kiba kiriho muri wowe....ndabinginze mureke gutera ababyeyi agahinda knd namwe mukitera muhinduke ntimukabone isha itamba ngo mute urwo mwari mwambaye
Generation yuyumunsi nta ejo ifite abazabakomoka ho ntacyo bazabigiraho kubera ibyo muhura nabyo mutabasha gu controla

Hagararira aho ugejeje urebe ko wahembura ubuzima bwawe utariyahura cygw ubwonko bwawe utarabugira amazi ngo usigare abantu babona ukanuye amaso cygw wadukane izindi ngeso......itekerezeho urebe inkomoko yabyo uyicikeho utandukane nabyo.

Urubyiruko mwese ndabinginze niba mugishobora guteketeza nimuhinduke rwose niba mutararindimuka. Murakoze knd mbatuye Imana ibashoboze


Mbonyumuvunyi Martin 31 January 2018

Mureke muvandi


Olivier Pacis Rashford Ishimwe 31 January 2018

Kumureka c byarakunaniye koko?


Innocent Turikurugamba 31 January 2018

Inama nakuugira nukubireks kd uzumve radio crash FM kuva 21:30 burimunsi uzahava wakoze!


Rwigema Joél Rulenzo 31 January 2018

hunga satani atakurimbura


Niyomungeri Benitha 31 January 2018

Umva muvandi nanjya akwandikira unge umwihorera kuko niwoe umwiteza!!!


tomu kade 31 January 2018

Mysore inama nakujyira hindura SIM card yawe nurangiza umu block kuri facebook page yawe ahasigaye uzasigara uhangana no kumwikuramk bizakugora arik uzabigeraho nurangiza wiyegurire imana unayisabe imbabazi kd uyisabe imbaraga zo kuva kuriyojyeso izagufasha nubikora bikurimo


31 January 2018

MY FRIEND INAMA NOGUHA MUHEBE ARAGUBESHA NTUZORWARE INGWARA UTAZI IYO YAVUYE


Israel 31 January 2018

Ariko ubwo iyo uvuga ngo ukunda umuntu utaraca iryera nawe ataraguca iryera hanyuma mukararana mu busambanyi, are you crazy? ni iki kikubwira ko iyo atari idayimoni usambana nayo? mbese kuki umuntu agutwara ubwenge nk’utagira umutima nama?mbese ubuto bwawe wabuhaye satani, maraya n’abadayimoni wumva ari umushinga wunguka? Ese ko warangije secondaire iyo ni Kaminuza wakurikijeho uteganya ejo hazaza heza? reka iyo dayimoni y’indaya ntiwongere no kumwitaba cyangwa kumwandikira kuri whatsApp kandi wige gusenga Imana no kuyubaha uve mu manjwe y’urukozasoni kuko uretse no gupfa nabi mu mubiri uzanarimbuka uzize ibyaha byawe.Bible iravuga ngo "Ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa ngo mwumvire ibyo irarikira kandi ntimuhe ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa! "


Anitha Narinkabandi 31 January 2018

Ahubwo uraje upfe nimba vyakunaniye kumuheba ntuzikwabo arabadaimoni ?bazokujana ikuzimu sha


Iri J de Dieu 31 January 2018

ariko ayo mahirwe muyakurah kotwayabuz


Tai Gad 31 January 2018

none c kumuhakanira bisaba amashuri cg diplome? muce amazi ubundi umuyobe, ejobundi uzaba uri kutugisha inama zicyo wakora ngo umukobwa mwahuriye kuri fb yakwanduje sida. ibyo birakureba ngo tukugire inama


Nshuti 31 January 2018

ariko wamusore we hubwo warasaze iyo nindaya isambana nabagabo Benshi ninabo babimwigishijehubwo ndi wowe nahita mufunga ahantu hose kandi uzicuza uzaba ureba .


jane 31 January 2018

wakire yesu ukizwe azabigukiza byose


HHHHHH 31 January 2018

UMVA, WAHUYE NA SATANI NTIWABIMENYA KUKO SATANI ASIGAYE AKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA CYANE MU BURYO NK’UBWO. IHUTIRE KUJYA MU RUSENGERO KANDI NTIWONGERE GUFATA TELEFONE YE NUSHAKA UKREHO UMURONGO MU MINSI MIKE CG NO YE NTUZONGERE KUYITABA MU BUZIMA BWAWE. IKINDI KANDI NA SMS ZE NTUKIRIRWE UZISOMA WAZASHIDUKA MWONGEYE GUKUNDANA.

UDAKOZE IBYO NKUBWIYE UZASHIDUKA YAKUJYANYE I KUZIMU UGIRA NGO NI IMIKINO.


HHHHHH 31 January 2018

UMVA, WAHUYE NA SATANI NTIWABIMENYA KUKO SATANI ASIGAYE AKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA CYANE MU BURYO NK’UBWO. IHUTIRE KUJYA MU RUSENGERO KANDI NTIWONGERE GUFATA TELEFONE YE NUSHAKA UKREHO UMURONGO MU MINSI MIKE CG NO YE NTUZONGERE KUYITABA MU BUZIMA BWAWE. IKINDI KANDI NA SMS ZE NTUKIRIRWE UZISOMA WAZASHIDUKA MWONGEYE GUKUNDANA.

UDAKOZE IBYO NKUBWIYE UZASHIDUKA YAKUJYANYE I KUZIMU UGIRA NGO NI IMIKINO.