Print

Ba mukerarugendo b’Abongereza bafungiwe muri Cambodia kubera ibikorwa by’urukozasoni [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2018 Yasuwe: 2301

Ba mukerarugendo b’Abongereza bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubyina imbyino z’urukozasoni bambaye ubusa byatumye abaturage bahuruza polisi nayo ibashyira muri gereza ndetse bashobora gukatirwa igifungo cy’umwaka.

Aba ba mukerarugendo bamenyereye gukora ibimansuro bambaye ubusa,bagerageje kubikora muri Cambodia ariko abaturage b’iki gihugu barabamagana ndetse bahamagara polisi ijyaa kubafunga.

Aba ba mukerarugendo 5 bafunzwe nyuma yo gufata ku gasembuye kababanye kenshi batangira kwiyambika ubusa no kumansura bakora n’ibikorwa by’urukozasoni byatumye bajyanwa mu kasho ndetse Leta ya Cambodia ishobora kubakanira urubakwiye.

Leta ya Cambodia yatangaje ko irambiwe ibikorwa by’urukozasoni ndetse n’ubusinzi bukabije by’Abongereza bakunda gusura iki gihugu ndetse yatangiye guhana bamwe mu bagaragaje ibi bikorwa kuri za pisine ndetse no ku musanga wo muri iki gihugu.