Print

Sekamana ari mu mazi abira nyuma yo gutuka umutoza Jimmy Mulisa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2018 Yasuwe: 3453

Umukinnyi Sekamana Maxime w’ikipe ya APR FC ashobora kuba ari mu bihano bikarishye nyuma yo gutuka umutoza Jimmy Mulisa ubwo yari amukosoye ku ikosa yakoze ku mukino iyi kipe yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2.

Sekamana Maxime ukina asatira, yagaragaye abwira nabi umutoza we Jimmy Mulisa ubwo yari amutonganyirije ku ikosa yakoreye hafi y’urubuga rw’amahina rikavamo igitego cya kabiri cya AS Kigali cyatsinzwe na Ndayisenga Fuadi kuri Coup franc.

Sekamana ntari mu bakinnyi bari kwitegura ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa 3 wo guhatanira igikombe cy’intwali uteganyijwe ku munsi w’ejo aho bivugwa ko yahawe ibihano bikarishye n’ubuyobozi bwa APR FC.

Sekamana abaye umukinnyi wa 4 wa APR FC ushwanye na Jimmy Mulisa nyuma ya Twizerimana Onesme,Hakizimana Muhadjiri na Bigirimana Issa.