Print

Kuva muri Kamena 2017 u Rwanda rumaze guha Afurika yunze ubumwe miliyoni 762

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 31 January 2018 Yasuwe: 727

Kuva muri Kamena 2017 u Rwanda rwatangira kubahiriza gahunda nshya yashyizweho n’amavugurura y’umuryango wa Africa yunze ubumwe yo gukata umusanzu ku misoro y’ibyinjira mu gihugu, rumaze gutanga umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 762,1.

Amavugurura y’umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU Reforms) yateguwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ateganya uburyo bushya bwo gutanga umusanzu muri uyu muryango ku banyamuryango bawo bose. Ubu buri gihugu gisabwa gutanga 0.2% by’imisoro kinjiza ku bitumizwa mu mahanga bisoza (AU levy on eligible imports).

Komiseri mukuru w’ikigo k’igihugu k’imisoro n’amahoro Richard Tusabe yabwiye Umuseke ko iri tegeko batangiye kuryubahiriza kuva muri Kamena 2017.
Ati “Uko ikintu kinjiye amafaranga turayafata tugahita twohereza ako kanya, amafaranga turayafata nyuma y’iminsi itatu aba yageze mu kigega.”
Mu kwezi kwa mbere u Rwanda rugitangira gukusanya uyu musanzu muri Kamena 2017, rwabonye angana na miliyoni 36 Frw.

Naho hagati ya Nyakanga n’Ukuboza hakusanyijwe miliyoni 726.1 mu gihe intego yari miliyoni 747.3, aha bageze ku ntego ku gipimo cya 97.2%.
Tusabe avuga ko nta kintu kinini gutanga uyu musanzu bizagabanya ku ruhare tugira mu gushyigikira ingengo y’imari ya Guverinoma y’u Rwanda.

Komiseri Richard Tusabe ati “Bizagira ingaruka nini ariko twese tubikoze nk’ibihugu bya Africa, nitubikora twenyine nk’Abanyarwanda (bizagorana). Ni amafaranga yo gushyigikira gahunda z’iterambere rya Africa muri rusange, nko gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo rusange, n’ibindi bifitiye inyungu abanyafurika muri rusange.”}

Uyu musanzu mu bice bimwe bahimbye “Umusoro wa Kagame” ni kimwe mu byitezweho guhindura imikorere n’imibereho y’umuryango wa Africa yunze ubumwe ugitunzwe n’inkunga z’amahanga nyuma y’imyaka irenga 50 ubayeho.
Nyuma y’uko byemejwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu mwiherero wabereye i Kigali mu Rwanda mu mpeshyi ya 2016, mu nama ya 27 y’umuryango wa Africa yunze ubumwe, ndetse bigatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2017, ubu ibihugu 21 gusa nibyo byamaze kwinjira muri iyi gahunda.