Print

Radio wakoranye indirimbo na Tom Close yitabye Imana

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 February 2018 Yasuwe: 1845

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare,2018 nibwo umuririmbyi Moses Nakintije Sekibooga wamenyekanye mu itsinda rya Good Life nka Mozey Radio yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abantu Polisi Uganda ikomeje gushakisha.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi yamenyekanye ahagana saa 08:15, bitangajwe n’umuryango we, yaguye mu bitaro b’i Kampala (Case Hospital). Umwe wo mu muryango we wa hafi, yagize ati “Yego, Radio yagiye, apfuye muri iki gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00),… barimo gutegura kujyana umurambo we mu bitaro bya Mulago (Mulago Hospital)."

Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2018, nibwo Mowzey Radio yakubitiwe mu kabari, mu gake ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala, yakubise umutwe kumakaro ubwo yagerageza kwitabara ahita ajyanwa mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Televiziyo NTV ya Uganda yatangaje ko uyu muhanzi yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi.Mozey Radio yakoraga umuziki afatanyije na mugenzi we Weasel, uyu Weasel akaba ari murumuna wa Jose Chameleon ndetse bavukana n’umuhanzi Pallaso.

Yari amaze hafi icyumweru n’umunsi muri koma nyuma yo guhabwa ubutabazi bwihuse,yari afite abana benshi yabyaye barimo n’abo yabyaranye n’umuhanzikazi Liliane Mbabazi.

Mu myaka yatambutse iri tsinda [GoodLife] ryakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo n’umunyarwanda Tom Close mu ndirimbo bise ‘Mama’.

Uwo ni Radio na Weasel


Comments

love celeste pacific 1 February 2018

Imana imuhe iruhuko ridashira


kunda 1 February 2018

Yarumuntu mwiza imirimo ye myiza yamuherekeje
Kuba yatekerezaga ku ipfubyi nikintu kingenzi cne Imana Imwakire mubayo


nizaniyibyiza anastase 1 February 2018

birababaje imana imwakire mubayo namukundaga cyaneee