Print

Yakatiwe urumukwiye nyuma yo gushora umwana we mu buraya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2018 Yasuwe: 1660

Umugore wo mu gihugu cya Australia yakatiwe igifumgo cy’imyaka 4 muri gereza nyuma yo kujyana umwana we w’imyaka 16 mu buraya abisabwe n’umugabo wamusambanyaga.

Uyu mugore wari wafashe ku gasembuye,yasabwe n’umugabo basambaniraga muri hoteli ko yazana umwana we wari ufite imyaka 16 nawe akamusambanya,nawe ntiyazuyaza ahita ajya kumuzana byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 4.

Uyu mugore yahuriye n’uyu mugabo kuri interineti bahuza umubano niko gutangira kwishora mu ngeso mbi birangira banashoyemo uyu mwana cyane ko bivugwa ko uyu mugore yabwiwe n’uyu mugabo ko natazana uyu mwana barahita batandukana.

Ubwo bari mu rukiko,uyu mwana yabwiye abacamanza ko atazigera ababarira umubyeyi we bitewe n’aka kaga yamushoyemo ndetse akemera kumuhemukira kugira ngo adatandukana n’umugabo we.

Yagize ati “Nta kindi kintu numva uretse agahinda,umujinya kandi ndibaza ukuntu umubyeyi muzima akorera umwana we ibintu nka biriya.”