Print

Ruhango: Batandatu batawe muri yombi bangiza ishyamba rya Leta

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 February 2018 Yasuwe: 300

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama , abantu 6 baterewe muri yombi mu ubwo bari mu bikorwa byo kwangiza ishyamba rya Leta riherereye mu midugudu ya Kinama na Gitanga yo mu kagari ka Saruheshyi mu murenge wa Mwendo, mu karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Kayigi avuga ko abantu birengagiza itegeko rirengera ibidukikije kandi rigahana ababyangiza, Polisi itazabihanganira.

Yagize ati:” Iri shyamba riri hagati y’imirenge ya Byimana na Mwendo byakomeje kuvugwa ko ryibasiwe na bamwe mu barituriye, barikoreramo ibikorwa bitandukanye biryangiza harimo gutemamo ibiti bakabibaza, abandi bakabitwikamo amakara bagurisha cyangwa bakabyasa bagamije kugurisha inkwi cyangwa se bakazicana.”

CIP Kayigi yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, bamwe babasanze muri iryo shyamba babaza aho bari barubatse ibarizo aho yagize ati:” Bamaraga kubaza bakayora ibisigazwa by’ibarizo bagamije gusibanganya ibimenyetso, imbaho zivuyemo nazo bakazitahana bwije kuko twafatiye izigera kuri 13 mu ngo zabo.”

Yongeyeho ati:”Abatema ibiti bakabyasa bo, bafite aho bagemuraga inkwi muri amwe mu maresitora akorera mu mujyi wa Muhanga kuko mubyo twabasanganye, harimo imitwaro 6 y’inkwi ndetse n’imifuka itatu y’amakara; ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byimana ngo bakorerwe ibyangombwa mbere yo gushyikirizwa ubutabera.”

Avuga ku kamaro k’ibidukikije, CIP Kayigi yavuze ko hari isano hagati ya Polisi n’ibidukikije cyane mu iyubahirizwa ry’umutekano w’abantu n’ibyabo, kuko iyo ibidukikije bitabungwabunzwe neza aribwo habaho imyuzure ndetse n’amazu akagwa; ibi bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Yanagarutse ku byaha bimwe na bimwe byangiza ibidukikije birimo gutema no gutwika amashyamba, kujugunya imyanda n’amacupa ku mihanda, mu mazi no muri za ruhurura,n’ibindi… . avuga ko hari amategeko abihana maze asaba abantu kubahiriza amategeko birinda ibihano birimo igifungo no gucibwa amande.

Yaboneyeho kwibutsa ko hari ishami ryihariye muri Polisi y’u Rwanda ryagiyeho tariki ya 1 Kamena 2015 rishinzwe kurengera ibidukikije kandi rikaba rikorana n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no kurengera ibidukikije nka Minisiteri y’umutungo kamere, ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), impuzamiryango y’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (ONE-UN), Umujyi wa Kigali n’abandi.

CIP Kayigi yagiriye inama abaturage ko, mu gihe habayeho ibikorwa byo kwangiza ibidukikije babimenyesha inzego zose ndetse na Polisi ibegereye,cyangwa se bagahamagara kuri telefone 0788311007 y’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera ibidukikije rya Polisi y’u Rwanda riri mu ishami ry’Ubugenzacyaha; yaboneyeho kandi kubasaba gukomeza ubufatanye anashima abatanze amakuru yatumye bariya bafatwa.

Aba bafashwe, baramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 412 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, aho uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu n’ihazabu kuva ku 200,000 kugeza kuri 3,000 000 y’amanyarwanda.