Print

Nahaye Umugabo wanjye Uburenganzira bwo kuryamana n’abandi bagore none binkozeho- NKORE IKI?

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 1 February 2018 Yasuwe: 4482

Abakunzi ba ngira inama ku Umuryango bakomeje kutwandikira badusangiza ubuhamya bwabo mu ngo ari nako badusaba hamwe n’abakunzi b’iki gitangazamakuru kubagira inama.

Ariko inama uyu asaba zishobora kuba zirenze ubushobozi bwacu.
Turabasaba kumugira inama kuko twe byaturenze.Ngaho nimwiyumvire.
Siniriwe nivuga amazina ariko ndasumbirijwe ni ukuri.
Ndubatse, mfite imyaka 30.

Jye n’umugabo wanjye tubyaranye kabiri kandi tubaho ubuzima busanzwe,nta bibazo byihariye dufite mu rugo.

Mu bukumi bwanje narishimishije bihagije mu mibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

Sinari indaya kuko nabikoraga ntagamije ikiguzi cyangwa ibindi bintu.
Byari ugushaka ubunararibonye mu buzima bw’imyororokere no kwimara amatsiko.
Nakoze imibonanompuzabitsina n’abasore, abagabo ndetse nanishimishije n’abakobwa.

Ariko ibi ntibyanshamaje kuko muri kamere yanjye ntari umutinganyi.
Nkimara kubana n’umugabo wanjye sinamuhishe ibyo nakoze mu bukumi bwanjye byose, kuko twasezeranye kutagira icyo duhishanya. Ibi byamuteye ikintu kimeze nk’ishyari kuko we atigeze aryamana n’abakobwa barenze batatu mu busore bwe, cyangwa ngo yishore mu ngeso zitandukanye ziranga bamwe mu basore.

Yambwiye ko amateka yanjye amubyutsamo igisa n’amashyushyu yo kwimara amatsiko nk’uko nanjye nabikoze.

Jye ndamwumva kuko burya bitera amatsiko cyane ari nayo mpamvu abagabo cyangwa abagore baca abo bashakanye inyuma bashaka kwimara amatsiko.
Namwemereye ko nitugira amahirwe, tuzagerageza gushimishanya n’abandi bantu twese turi hamwe, kandi tubiziranyeho kugirango nawe agabanye amatsiko afite.
Ibi sinabifata nko gucana inyuma mu gihe buri wese muri twe yaba azi icyo mugenzi we ari gukora.

Umunsi umwe hari couple y’inshuti zacu yadusuye tubiganiraho, tubyemeranwaho, ko tugiye kugurana,umugabo wanjye akaryamana n’umugore w’inshuti yacu nanjye nkaryamana n’umugabo w’incuti yacu kugirango batadutera ipfunwe no gufuha.

Mu by’ukuri,yaryamanye n’umugore w’incuti yacu mbireba, ariko jye sinaryamana n’uwo mugabo utari uwanjye.

Si uko bitashobokaga,ahubwo yambwiye ko we yumva atameze neza. Kera kabaye barangije gukora imibonano mpuzabitsina nsubirana umugabo wanjye,nanjye turabikorana,ndetse na bacuti bacu barabikorana ,ariko twabikoreye twese ku buriri bumwe.

Ku giti cyanjye, iyi mibonano rusange yaranshimishije cyane, ndetse nanarangije mu buryo ntigeze numva mbere. Ariko natunguwe n’uburyo umugabo wanjye yorohewe no kujya mu maguru y’undi mugore mu buryo ntakekaga. Gusa ntacyo mushinja kuko nari namuhaye uburenganzira. Nakinishije umuriro birangira mpiye.

Nkeka ko ashobora kuzongera gusambanya undi mugore.Ese ngire impungenge ko ibi twakoze bishobora kumutera kurarikira abandi bagore,na cyane ko umugore w’incuti yacu yamubwiye ko yaryohewe n’uburyo bateye akabariro?
Ubu ndahangayitse, mfitiye uyu mugore ishyari rikaze ndetse n’ubwoba ko umugabo wanjye yaba agiye gutangira kunsha inyuma.

Ndahangayitse kuko ndamukunda kandi nifuza ko arijye mugore yararikira gusa akaba ari nanjye turyamana jyenyine.


Comments

Ayinsabiye 13 February 2018

Ko numva se ariwowe ushora Umugabo wawe mungeso mbi. Kubera ko watubwiye ko uvugana byose n’Umugobo wawe, ongera umwicaze mubiganireho,umubwire uko ubabaye; hanyuma umusabe ko mubihagarika; noneho mugane inzira yo Gusenga kugira ngo mube delivered from ibyo bibi byose n’imivumo mwakuyemo. Kdi muhamagare iyo family y,inshuti mwashoye mu nzira mbi, muyisabe imbabazi, munababwira ko mwabivuyemo. Yesu abashoboze.


Louis mudatsikira 1 February 2018

Ahaaaa nibi nabyo bibaho gusa mbashije kumirwa pee couple ebyiri zigafata gahunda yo kugurana kuryamana!!!!