Print

Perezida Trump yahishuye ko bumwe mu butumwa ashyira kuri Twitter abwandika aryamye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 February 2018 Yasuwe: 473

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yabwiye umunyamakuru wo mu Bwongereza ko ubutumwa ashyira kuri Twitter abwandika arimo gufata ifunguro rya mu gitondo, arimo gufata irya saa sita ubundi akabwandika aryamye.

Trump ni umwe mu bantu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter aho akurikirwa n’ abantu miliyoni 4 n’ ibihumbi 300.

Muri iki kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru Piers Morgan yashimangiye ko akunzwe cyane mu bwami bw’ Ubwongereza nubwo hari amakuru avuga ko nasura igihugu cy’ Ubwongereza azakirwa n’ imyigaragambyo y’ abatamushyigikiye.

Trump yagize ati “Hari ubwo buriya butumwa mbutangaza ndi mu buriri, ndimo gutafa ifunguro rya mu gitondo ndimo gufata rya saa sita. Akenshi mbikora mu gitondo cya kare kuko ku manywa mba mpuze, hari ubwo mbwira abantu banjye ibyo banyandikira”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko nzwi cyane mu gihugu cyanyuu Bwongereza, nakira ubutumwa bwinshi bw’ abantu bavuye mu gihugu cyanyu, bakunda ingamba mfata mu bijyanye n’ umutekano n’ ibitekerezo ntanga ku bintu bitandukanye…dufite abantu benshi badushyigikiye bari mu bwami bw’ Ubwongereza”

Ubwo Umunyamakuru yakomozaga ku munyapolitiki wo mu ishyaka ry’ abakozi mu Bwongereza Jeremy Corbyn n’ umuyobozi w’ Umujyi wa Londres Sadiq Khan bakunzwe kumvikana bavuga ko badashyigikiye ubutegetsi bwa Trump , Trump yagize ati “Abo bantu simbazi”.