Print

Perezida Kagame yunamiye intwari z’igihugu anashyira indabo ku gicumbi cyazo (Amafoto)

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 February 2018 Yasuwe: 2047

Kuri 1 Gashyantare 2018, ubwo Abanyarwanda bizihizaga umunsi wo kuzirikana ibigwi by’ intwari z’ u Rwanda Perezida Paul Kagame yunamiye intwari z’igihugu anashyira indabo ku gicumbi cyazo giherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 ibigwi byazo.

Intwari ziruhukiye muri iki gicumbi zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi tariki 18 Werurwe 1997.

Perezida Paul Kagame yunamiye intwari z’igihugu anashyira indabo ku gicumbi cyazo giherereye mu Mujyi wa Kigali i Remera mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 ibigwi byazo.

Intwari ziruhukiye muri iki gicumbi zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi tariki 18 Werurwe 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

Mu butumwa butandukanye Umukuru w’Igihugu yagiye aha abanyarwanda kuri uyu munsi, yakunze kubasaba ko barebera ku ndangaciro zaranze intwari z’igihugu bityo ‘urugero badusigiye ruduha imbaraga n’icyerekezo bitubereye’.









Gen. Patrick Nyamvumba


Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi, ashyira indabo ku mva ishyinguyemo intwari z’u Rwanda