Print

Miss Igisabo yakuyeho urujijo ku magambo yashyize hanze agira inama abakobwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier, Nsanzimana Ernest 1 February 2018 Yasuwe: 3349

Umukobwa witwa Uwase Hirwa Honorine [Miss Igisabo] wabaye Miss Populality muri Miss Rwanda 2017, yagiriye inama abakobwa ko badakwiye gushyira ubuzima bwabo bakabushyira ku mbuga nkoranyambaga yeruriye UMURYANGO ko ubu butumwa butagenewe Tania Umutoni ahubwo bugenewe abakobwa bose muri rusange.

Abinyujije kuri instagram yanditse ati "Ubaye umunyabwenge wakwicecekera. Guterana amagambo ntago bibereye umwali w’i Rwanda. Ibyo mbona hanze aha. Nyamuneka umubabaro wawe uzamenywe na bake! Niwiyandarika rubanda bazakota, ntukitiranye imbuga nkoranyambaga n’umuryango. Uzahore utinya inyandiko, abo tutabyumva kimwe mumbabarire.”

Aya magambyo hari abashobora kuyahuza n’ ubutumwa Muvunyi Tania Umutoni wiyamamarije mu mujyi wa Kigali. Tania wari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018, uherutse gushinja ruswa akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 barimo Butera Isheja Sandrine, Rwabgwi Gilbert na Dr. Higiro Jean Pierre , Ruswa.

Icyo gihe yagize ati "Aba bose bagize akanama nkemurampaka[Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Dr. Higiro Jean Pierre] ntibazigera binjira mu muryango w’ijuru, ahubwo bazajya ikuzimu kubera roho zabo zamunzwe na ruswa.”

Uyu mukobwa yari yahawe YEGO eshatu zimwemerera gutambuka ariko atungurwa no kwisanga hanze y’irushanwa, ibintu atumvise neza dore ko umujyi wa Kigali wabonye abakobwa 7 bawuhagararira.

Miss Igisabo nawe yahatanye muri Miss Rwanda 2017

Uwase Hirwa Honorine yatangarije UMURYANGO ko ubutumwa atari ubwo yageneye Muvunyi Tania Umutoni.

Ati " Navugaga muri rusange birareba twese" umunyamakuru yamubajije impamvu abitangaje nyuma y’ ibyo Tania yatangaje avuga ko ibyo Tania yatangaje atigeze abyumva ati "Ibyo nta n’ ibyo nigeze numva ntahantu bihuriye, nabwiraga abantu bose muri rusange"