Print

Benshi bakomeje kwigana Odinga uburyo yarahiye babikora mu buryo busekeje-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 February 2018 Yasuwe: 4098

Nyuma y’irahira rya Raila Odinga benshi batangiye kwifotoza/bafotora amafoto atandukanye bigana uko uyu muhango wagenze mu buryo busekeje.Ni mu mafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bazikoresha bo muri Kenya bakomeje guseka uko iri rahira ryagenze.

Ku wa 30 Mutarama,2018 nibwo Raila wiyita ‘Perezida w’abaturage’ yarahiye ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abantu benshi mu muhango wayobowe na Ruaraka TJ Kajwang wabereye ahitwa Uhuru Park.

Muri uyu muhango hari abayobozi bari mu ishyaka rye (NASA) batahagaragaye barimo Kalonzo Musyoka, Musalia Mudavadi na Moses Wetangula.BBC ivuga ko abantu baje kwitabira uyu muhango babyutse baririmba,babyina banavuza amafirimbi nk’icyimenyetso cy’uko bamwishimiye.
IREBERE AMAFOTO: