Print

Uganda yafunze akabari Umuhanzi Radio yakubitiwemo bikamuviramo urupfu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 February 2018 Yasuwe: 4024

Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Uganda rwafunze akabari ‘Da Bar’ umuhanzi Mozey Radio yakubitiwemo bikaba byamuviriyemo urupfu.

Urupfu rwa Radio waririmbanaga na Weasel mu itsinda rya Goodlife rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Uru rupfu rwakoze ku mitima ya benshi barimo n’ abahanzi bo mu Rwanda bakoranye indirimbo na Nyakwigendera Radio.

Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Uganda rwahise rushyira ahagaragara itangazo risaba ‘Da Bar’ gufunga imiryango igitaraganya.

Iryo tangazo rigira riti “Hashingiwe ku gikorwa kibi cyakuruye urupfu rw’ umuhanzi ukomeye Mozey Radio cyabereye muri Da Bar, urwego rushinzwe ubucuruzi rufunze aka kabari. Ni icyemezo kigomba guhita gishirwa mu bikorwa ako kanya”

Uru rwego rwamenyesheje ubuyobozi bw’ aka kabari ko nibutubahiriza iki cyemezo buracibwa amande ya miliyoni y’ amashilingi.


Itangazo rifunga akabari Radio yakubitiwemo

Magingo aya umurambo wa nyakwigendera Radio wamaze kugezwa iwe mu rugo aho wari utegererejwe n’ isinzi ry’ abantu. Ejo ku wa Gatanu tariki 2 Gashyantare hateganyijwe amasengesho yo kumusabira, biteganyijwe ko azashyingurwa bukeye bwaho ku wa Gatandatu.

Radio yakubitiwe mu kabari Da Bar tariki 22 Mutarama 2018, ahita agwa muri koma yashyizemo umwuka none tariki 1 Gashyantare 2018.


Comments

harindintwari ally saif mubaraka zawahri 2 February 2018

abobantu Allah azabiture kubwi igikorwa cyibi bakoxe gusa radio rip gusa bakurikiranywe bahanywe