Print

Austin yiganye na Radio wagaruriye igikapu Dj Pius,bahishuye ibitari bizwi kuri we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 2 February 2018 Yasuwe: 3274

Umurimbyi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin ari kumwe na Dj Pius bahishuye byinshi ku mubano bagiranye na Radio witabye Imana, banavuga ku bupfura bwamuranze mu myaka myinshi bamaranye ngo bamufata nk’umuvandimwe kurusha uwo bari bahanganiye ikivuga cy’umuziki.

Dj Pius umuririmbyi wo mu Rwanda wakoranye n’abahanzi benshi barimo Chameleone n’abandi yabwiye KISS FM yumvikana ku murongo w’102.3FM ko adashobora kwibagirwa ineza yagiriwe na Radio mu gihe cyose bamaranye,avuga ko ari agahinda gakomeye kumva inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi.

Dj Pius yagize ati: “Ntabwo nabona icyo mvuga. Ubushize ndibuka ubwo nari i Kampala ngiye kugaruka i Kigali nibagiwe igikapu ahantu nari naraye, ngiye kubona mbona Radio aje ankurikira abwira ko hari ibyo nari nibagiwe. Icyo kintu kiriguhita kigaruka mu maso”

Akomeza avuga ko atigeze yishyura Hoteli ubwo yabaga yagiye gukorera ibikorwa muri Uganda ahubwo ko yararaga mu rugo rwa Radio,ibintu amwibukiraho agashengurwa.

Ati: “Ntabwo najyaga nishyura njyewe ibintu by’amahoteli n’amalodge nararaga kwa Radio. Mu nzu yabo icyo nibuka ni uko hari icyumba kimwe cyabagamo inkweto n’imyenda kuko Radio yakunda ibintu byo kwambara cyane”.

Dj Pius yakoranye indirimbo na Radio&Weasel ‘Play it again’ yamufashije kwigarurira isoko rya Uganda n’iryo mu Rwanda.

Uncle Austin ari kumwe na Goodlife muri 2015

Uretse Dj Pius wagize icyo avuga kubyo atazibagirwa kuri Radio, Uncle Austin wiganye na Radio bakanakorana ibikorwa bitandukanye, yumvikanishije ubuvandimwe bwe n’uyu muhanzi mu mvugo yuzuye ikiniga n’agahinda gakomoka kubyo yari azi kuri Radio witabye Imana ku myaka 33 y’amavuko.

By’umwihariko Austin na Radio ibyabo byarenze ubuvandimwe; bagiye bahurira mu mushinga ikomeye batunganyije, biganye mu ishuri rimwe benshi bajyaga banyuzamo bagatera urwenya bavuga ko ‘bemeranyije kuzashyingirana.

Mu kiganiro kuri Kiss FM, Umunyamakuru Antoinette Niyongira[uri i bumoso], Dj Pius na Muyoboke Alex ugaragara ku mutwe

Radio na Uncle Austin biganye mu gihe kigera ku myaka itatu kandi banabanye mu ishuri rimwe, yasobanuye ubuzima yabanyemo na Radio atangaza ko yagaragaza umutima mwiza mu bandi b’ahanzi yihariye ubuhanga muri muzika yagaragaje kuva cyera akiri muto.

Austin ati: “Ndibuka umunsi wa mbere duhura, nari ngiye gutangira muri senior one (mu mwaka wa mbere wa mashuri yisumbuye) ninjiye mu ishuri mbona Radio yakusanyije abantu ari kubaririmbira, ambonye ninjiye agirango ndi umwarimu ahita yikanga yicara ku ntebe”.

Yakomeje agira ati: “Yarambonye agira ubwoba agirango ndi umuyobozi cyangwa umwarimu kuko nari nambaye neza, kandi ndi ijeya (ndi munini) bahise bagira ubwoba abanyeshuri, bagiye kubona babona nanjye nicaye mu ntebe nk’abandi banyeshuri”

Akomeza atangaza ko icyo gihe Radio yahise amusanga aho yari yicaye baraganira baba inshuti uko.Biganye imyaka 3 baza gutandukana buri wese agiye kwiga mu rindi shuri.
Avuga ko bakiri ku ishuri rimwe bajyaga banyuzamo bakaririmba ariko ngo yabonaga ubuhanga budasanzwe kuri Radio mu gihe cyose yabaga ateruye inganzo ye.

Nyuma yaho Austin yaje mu Rwanda ariko akomeza kuvugana na Radio nk’umuvandimwe we banyuranye muri byinshi ‘yari amaze nk’umuvandimwe rwose”

Radio afashe Austin ku rutugu, Weasel ari inyuma yabo,imbere y’abafana

Austin na Dj Pius bariteguye gukuja gushyingura umuvandimwe wabo Radio witabye Imana.Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu Bus ebyiri zihaguruka I Kigali zerekeza I Kampala mu muhango wo gushyingura uyu muhazi.

Radio and Weasel bahoze bakorera umuziki hamwe na Jose Chameleone.Muri 2008 nibwo Chameleone yitandukanyije nabo basigara ari babiri. Aba baririmbyi bihariye ibihembo byinshi kuva za 2008 kugeza za 2015.

Mu ndirimbo ahanini yigaruriye imitima ya benshi yasohowe n’iri tsinda rya Radio na Weseal [Good Life] igarukwaho cyane ni iyitwa n” Nakudata” basohoye muri 2008.

Radio [uri ibumoso] yambaye umupira utukura, Dj Pius uri hagati na Weasel mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ’Play It Agatako’


Comments

Christian 2 February 2018

REST IN PARADISE RADIO MOWZEY