Print

Musanze: Umuyobozi w’ ikigo yakubise umugore we wari umushinje ubusambanyi aramukomeretsa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 February 2018 Yasuwe: 2026

Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ifunze umuyobozi w’ ikigo cy’ ishuri ribanza wakubise umugore we akamukomeretsa. Amakuru mashya agera ku UMURYANGO aravuga ko uyu mugabo arimo gukorerwa dosiye naho umugore we ibitaro byamusezereye ngo atahe.

Ku wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2018 nibwo uyu muyobozi w’ ikigo cy’ amashuri abanza giherereye mu murenge wa Gatagara yatashye avuye ku kazi agera mu rugo bwije umugore we amubwira ko yatindiye mu bandi bagore undi ahita azabiranwa n’ uburakari aramukubita aramukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara CIP Innocent Gasasira yatangarije UMURYANGO ko uyu mugore yorohewe ndetse yasezerewe mu bitaro.

Yagize ati “Amakuru atangwa ariko agikurikiranwa, umugabo yatashye bwije, umugore arafuha ngo yari ari mu bandi bagore, bahera aho batongana bararwana.”

CIP Gasasira akomeza avuga ko muri iyi mirwano umugore yakomeretse cyane ku mutwe akajyanwa ku kigo nderabuzima yagerayo bagahita bamwohereza ku bitaro.

Ati “Yari yamubabaje bikabije kuko yageze kuri centre de santé bahita bamwohereza ku bitaro ariko ubu yatashye”

Uyu mugore n’ uyu mugabo bamaze igihe kirekire babana gusa ngo ni ubwa mbere ikirego cyo kurwana kwabo kigeze kuri polisi. Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busogo.

Uyu mugabo icyaha nikimuhama azahanwa n’ ingingo ya 148 ivuga ko ‘umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).’