Abavandimwe babiri b’abanyamiderikazi batunguye benshi binyuze mu buryo bifotoje ndetse ayo mafoto akaza gukoreshwa n’ikinyamakuru gikomeye cya Vogue cyayashyize ku bifuno byacyo.
Gigi na Bella Hadid ni abakobwa babarizwa muri Amerika bafite inkomoko Buholande na Palesitina.Basanzwe ari abanyamideli bakomeye babifatanya n’amasomo,amafoto yabo yatumye benshi bacyeka ko ari abatinganyi.
Bella Hadid n’umuvandimwe we
Ni nyuma y’uko baherutse gushyira ifoto yabo hanze yanashyizwe ku kinyamakuru cyo mu bwongereza cya Vogue bitera abantu benshi kubibazaho ndetse bamwe batangira kubashinja ubutinganyi.
Gigi yatangaje ko yakora buri kimwe cyose agashyigikira mukuru we witwa Bella, ati :"Bella ni we muntu rukumbi ushobora gutuma ngira amahane. Nterwa ishema nawe. Nakora icyo ari cyo cyose ku bwe.”