Print

Teklehaimanot watwaye Tour du Rwanda yabonye ikipe nshya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2018 Yasuwe: 408

Umusore Daniel Teklehaimanot ukomoka mu gihugu cya Eritrea uzwi muri Tour du Rwanda ya 2010 kubera ubuhanga yagaragaje bikarangira ayitwaye,yabonye ikipe nshya ya Cofidis yo mu Bufaransa nyuma yo kurekurwa na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’ibihuha bitandukanye byavugaga aho uyu musore agomba kwerekeza,ubuyobozi bwa Cofidis bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’uyu musore w’imyaka 29 ndetse agomba guhita atangira amarushanwa yitabira irushanwa rya Dubai Tour rizatangira ku wa kabiri taliki ya 06 Gashyantare 2018.

Daniel Teklehaimanot niwe ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu gusiganwa ku magare muri Eritrea kubera shampiyona z’iki gihugu amaze gutwara ndetse n’ubwitabire bwe muri shampiyona z’isi zitandukanye.

Teklehaimanot niwe munyafurika wa mbere wakinnye irushanwa rikuru (Grand Tour) muri 3 akinwa buri mwaka mu mukino wo gusiganwa ku magare ubwo yakiniraga GreenEdge muri Vuelta a Espana yo muri 2012.

Teklehaimanot ni umwe mu bakinnyi b’abanyafurika bakinnye Tour de France bwa mbere ubwo yari mu ikipe ya MTN Qhubeka mu mwaka wa 2015 ndetse abasha kwambara umwenda wambarwa n’umukinnyi uzi kuzamuka kurusha abandi iminsi 4.