Print

U Bufaransa: Umusifuzi wakubise umugeri umukinnyi yahagaritswe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 February 2018 Yasuwe: 1235

Umusifuzi witwa Tony Chapron wasifuraga umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa wahuje ikipe ya Nantes na Paris Saint-Germain akaza gukubita umugeri umukinnyi yahanishijwe guhagarikwa amezi atandatu.

Uyu mukino wabaye mu minsi ishize aho uyu musifuzi yaje gukubita umugeri Nantes Diego Carlos amuziza kumugusha ndetse akamuha ikarita itukura, akaba yahagaritswe amezi atandatu adasifura kubera umugeri yakubise umukinnyi ndetse agahita anamuha ikarita y’umutuku mu mukino yari yasifuye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ryemeje ko Tony Chapron atagomba kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru kugeza igihe igihano yahawe kizararangira.

Uku gushwana kwabaye ubwo umupira wari ugeze ku munota wa nyuma,aho ikipe ya PSG yaje kuzamukana umupira yiruka maze uyu Diego Carlos washakaga gutabara izamu rye ryari ryugarijwe, agonga atabishaka umusifuzi Chapron yikubita hasi,niko guhaguruka amukubita umugeri ndetse amwereka ikarita ya 2 y’umuhondo yamuviriyemo irukura.

Nyuma y’umukino,umutoza wa Nantes FC Claudio Ranieri,yavuze ko yatunguwe n’iyi myitwarire idasanzwe y’uyu musifuzi . Uyu mukino warangiye Paris Saint-Germain yaburaga Neymar na Thiago Motta, itsinze Nantes FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Angel Di Maria ku munota wa 12 w’umukino