Print

Amafoto ya Eugenie Bouchard wigambye ko ari we mwiza kurusha abandi bakobwa bakina Tennis

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2018 Yasuwe: 2544

Umunya Canada Eugenie Bouchard akunze kwigamba ko ariwe mwiza kurusha abandi bakobwa bakina umukino wa Tennis ari nako ashyira hanze amafoto ashimangira ko ibyo avuga ari ukuri.

Uyu mukobwa w’imyaka 23, benshi bemeza ko ari uwa mbere mu kwifata selfies kuko inshuro nyinshi aba asangiza abakunzi be amafoto atandukanye ndetse agaragaza uburanga bwe.

Nubwo ahora ahanganye na maria Sharapova mu kwerekana imiterere y’imibiri yabo,Bouchard ahuruza benshi kubera uko ateye ndetse benshi mu bagabo bakunda kureba imikino yakinnye kubera ubwiza bwe.

Eugenie Bouchard ntarabasha gutwara rimwe mu marushanwa akomeye muri Tennis kuko kure yageze ni ku mukino wa nyuma wa Wimbledon mu mwaka wa 2014 yagiriyemo ibihe byiza cyane kuko nibwo yavuzwe cyane.








Comments

3 February 2018

Hahahah ariko aba star babaye bate aka gashyano ka hon Montreal kirirwa Jaron forward nahungu Bo muri Raptors Katie nanjye ndaje ndeheba akabuno avatar ntacyo yibitseho stairway umusubirizo none at ndi no 1 mubwiza umwiza yari mama WA kana we