Print

Yishe uruhinja yari amaze kubyara aruhisha munsi y’igitanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2018 Yasuwe: 2956

Umukobwa witwa Ayesha Tariq w’imyaka 23 yishe uruhinja aruhisha munsi y’igitanga mu gakarito yashyiragamo inkweto rumaramo iminsi 6.

Uyu mukobwa uri muri gereza,yanze gusubiza ubushinjacyaha bwo mu mugi wa Bradford ibibazo 36 bwamubajije nyuma yo guhisha inda umuryango we maze agahitamo kwica umwana yari amaze kubyara akamuhisha munsi y’igitanda.

Nyuma y’iminsi 6 uyu mwana yishwe agahishwa munsi y’uburiri,umubyeyi w’uyu mukobwa yinjiye mu cyumba cye yumva haranuka niko gusaka asanga umunuko uraterwa n’uruhinja rwishwe rugahishwa mu gakarito uyu Ayesha yashyiragamo inkweto.

Uyu mukobwa yakoze iki cyaha taliki ya 27 Gashyantare 2013 ubwo yari afite imyaka 19 ndetse mama we akimara kumufata yahise amubwira ko impamvu yishe uyu mwana ari uko yafashwe ku ngufu n’amabandi ubwo yari avuye mu kabyiniro bituma yumva adashaka kumubyara.

Nyuma y’igihe uyu mukobwa ahatwa ibibazo,yabwiye uru rukiko ko ibyo kumufata ku ngufu bitabaye ahubwo atigeze yifuza gutwita ndetse byamubabaje cyane akaba ariyo mpamvu yahisemo kwica uruhinja nyuma y’igihe kinini yari amaze ahisha inda.