Print

Theo Bosebabireba yavuye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri Uganda-AMAFOTO

Yanditwe na: NSHIMIYIMANA Janvier 3 February 2018 Yasuwe: 9354

Mu ijoro ryo kuwa 28 Mutarama 2018 nibwo Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka “ Theo Bosebabireba” yakubitiwe mu gihugu cya Uganda ubwo yavaga mu gitaramo yari yatumiwemo i Masanafu akagirwa intere n’abantu bataramenyekana bikaza kumuviramo kumara mu bitaro hafi icyumweru cyose yitabwaho n’abaganga.
Mu minsi ishize nibwo hakwirakwijwe amakuru y’igihuha avuga ko Theo Uwiringiyimana yapfuye gusa akaza kunyomozwa n’umurwaza we ubwo yaganiraga na UMURYANGO.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare nibwo Theo yasezerewe n’ibitaro bya Mukano Arbet akerekeza mu rugo ruherereye mu mujyi wa Kampala aho atuye muri iyi minsi nkuko byatangajwe na Mp Jesus urimo kumwitaho kugeza magingo aya. Yakomeje avuga ko Theo Bosebabireba ubu yatangiye kurya ndetse no kwigenza.

Magingo aya Theo arwariye mu rugo ntakiri mu bitaro