Print

Lady Gaga yahagaritse ibitaramo kubera ubiribwe afite

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 3 February 2018 Yasuwe: 1056

Lady Gaga yahagaritse ibitaramo 10 byari biteganyijwe kubera ku mugabane w’U Burayi muri byinshi yari ateganyije gukora ku isi akaba avuga ko byatewe n’’ububare burenze urugero yagize’.

Mu tangazo yashize ku rubuga rwa Twitter, uyu muririmbyi rurangiranwa yasabye imbabazi abafana be avuga ko ababaye cyane ariko ko akeneye kubanza kwita ku buzima bwe.

Lady Gaga wabonye amashimwe ya Grammy Awards afite indwara ya Fibromyalgia ituma umuntu agira ububabare umubiri wose.

Ibitaramo yagombaga gukorera i Manchester n’i Londres biri mu byahagaritswe.

Lady Gaga yashize kuri Twitter iyi foto yafashe i Birmingham Aren arimo araririmba mu minsi irindwi ishize

Iryo tangazo rivuga ko uwo mwanzuro utoroshye yawufashe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu abifashishijwe n’abajyanama be ndetse n’abashinzwe kwita ku buzima bwe.

Iryo tangazo rivuga kandi ko abari baguze amatike bashobora gusaba amafaranga yabo kuva itariki 6 Gashyantare, 2018.

Lady Gaga w’imyaka 31 yanditse ati :"Ndababaye cyane ku buryo ntabona uko nabivuga. Icyo nzi gusa n’uko ntahagaritse ntaba n’ubahiriza ibyo mvuga cyangwa umuziki ".

Ibi abitangaje nyuma yo gukora bimwe mu bitaramo mu Bwongereza mu mugi wa Birmingham Arena.