Print

Prof. Lwakabamba wahawe imirimo mu burezi ku rwego rw’ Afurika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 February 2018 Yasuwe: 1058

Prof. Silas Lwakabamba wari Umuyobozi wa INATEK wigeze no kuba umuyobozi w’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’Ibikorwaremezo, yashyizwe mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.

‘eLearnAfrica’ ni Ikigo cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri bo ku rwego rw’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika gukora ubushakashatsi, kwiga amasomo atandukanye, bakabona diplôme n’impamyabushobozi muri Kaminuza zikomeye ku Isi bigiye kuri Internet ya mudasobwa na telefoni.

Itangazo rya eLearnAfrica rivuga ko urwego Ngishwanama Prof Lwakabamba yahawemo inshingano rugenzura imikoranire ya eLearnAfrica mu bijyanye n’imyigire n’abafatanyabikorwa barimo Ihuriro Nyafurika rya Kaminuza (AAU) n’Ihuriro rya za Kaminuza z’Abarabu (AARU).

Prof Lwakabamba yavuze ko yishimiye amahirwe yahawe ngo atange umusanzu we mu burezi bwa Afurika.

Yagize ati “Iki kigo kigamije gutanga ibisubizo ku bibazo bikomeye Kaminuza zacu zihura na byo. Mfite icyizere ko abanyeshuri bacu bazungukira mu kwiga amasomo atandukanye binyuze mu ikoranabuhanga. Nishimiye gutanga umusanzu wanjye kuri iki gikorwa cy’ingirakamaro.”

Umwaka ushize ikigo eLearnAfrica cyagiranye ubufatanye n’Ihuriro rya Kaminuza muri Afurika (AAU) bwo gutanga serivisi zacyo kuri Kaminuza zirigize.
Aya masezerano yari agamije gufasha Kaminuza zo muri Afurika kubasha gukoresha urubuga rwa eLearnAfrica na application za telefoni mu burezi. Nibura abanyeshuri babarirwa muri miliyoni 10 bazungukira muri ubu bufatanye.

Mu 2006, eLearnAfrica yagiranye ubufatanye na Kaminuza yo muri Zambia (ZAOU), aho hari icyizere ko abanyeshuri bayigagamo bikubye kabiri mu 2017.

Prof Silas Lwakabamba yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1947. Yize amasomo ya ‘Engeneering’ muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza ari naho yakuye impamyabumenyi ya BSc ndetse n’impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza (PhD) mu 1975. Yasubiye muri Tanzania yigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam, aba Professor mu 1981.

Mu 1997 yayoboye iryahoze ari Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), aba Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu 2013 na Minisitiri w’Uburezi kuva ku wa 24 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 24 Kamena 2015, awuvaho ajya kuyobora Kaminuza ya Kibungo, umwanya yeguyeho muri Nzeri 2017.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryatangaje ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hari ikigero kinini cy’abantu batiga. Nibura umwana umwe kuri batanu bari hagati y’imyaka itandatu na 11 ntiyiga. Mu gihe umwe kuri batatu bari hagati y’imyaka 12 na 14 atiga.