Print

Areruya Joseph na bagenzi be mu nzira yo kwerekeza muri Tour de France y’abatarengeje imyaka 23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2018 Yasuwe: 1591

Ku munsi w’ejo nibwo abasore bagize Team Rwanda babashije kwiyongerera amahirwe yo kwerekeza mu irushanwa rya Tour de l’Avenir rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23 rikinwa n’amakipe y’ibihugu.

Aba basore bagize Team Rwanda bitwaye neza cyane mu gace ka 3 ka Tour de l’Espoir aho Mugisha Samuel yakegukanye gusa agerera ku murongo na Areruya Joseph wahise afata umwenda w’umuhondo asabwa kurinda uyu munsi gusa kuko harakinwa agace ka 4 gahaguruka mu mujyi wa Akono gasorezwe mu murwa mukuru Yaoundé ku ntera ya 80.5km.

Team Rwanda irasabwa kurinda umwenda w’umuhondo kuri aka gace ka nyuma karakinwa uyu munsi,kuko Areruya Joseph uyoboye urutonde rusange arusha umunya-Afurika y’epfo umukurikiye Louis Visser basanzwe bakinana muri Dimension Data for Qhubeka amasegonda 42.

Irushanwa rya Tour de l’Avenir u Rwanda rushobora kwitabira riteganyijwe mu kwezi kwa 8 aho ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu aba yarabaye indashyikirwa mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 23 ndetse ribera mu Bufaransa mu mihanda Tour de France icamo.